Hashize iminsi mike itangazo ryamamaza mu mashusho rishyizwe kuri Youtube ndetse rica no kuri televiziyo y’igihugu aho munsi habaga handitse ngo “Imbwa nyinshi zirya neza kurenza miliyoni z’abana.” , videwo ikaba igaragaza umwana w’umwirabura atamikwa ibiryo n’umugore w’umuzungu.
Umugore w’umuzungu atamika umwana w’umwirabura ibiryo nkuko byari muri videwo
Abirabura bo muri Afurika y’epfo bakaba bibaza impamvu bakoresheje umwana w’umwirabura aho gukoresha umuzungu cyangwa bakaba barakoresheje umugore w’umwirabura n’umwana w’umwirabura.Ibi basanga ntaho bitaniye n’ivangura ryakorerwaga abirabura mu gihe cya Apartheid aho abazungu bakoreshaga ijambo IMBWA bashaka kuvuga abirabura.
Icyakora ngo iryo tangazo ryamamaza ryari rigamije guhamagarira abo mu bihugu bikize gufasha abana bo muri Afurika y’epfo bugarujwe n’inzara nkuko bitangazwa na ONG Feed a child.Nyuma yo kutishimira iyo videwo , uwo muryango wakoresheje iryo tangazo Elza Rautenbacth yavuze ko batari bagambiriye kugira uruhande na rumwe bakomeretsa.
Bamwe mu baturage bavuze ko hari ubundi buryo bwo kugaragaza inzara muri Afurika hadakoreshejwe uburyo bw’ivangura.
Umunyamakuru Richard Poplack wa Daily Maverick yavuze ko nubwo uwo mwana wakoreshejwe mu kwamamaza baba baramuhaye amafaranga menshi , ngo ntibivanaho ko ari nko kumufata bugwate cyangwa kugarura ivangura.Abandi kuri Twitter bagiye bandika ko ibyo bigaragaza ivangura rikiri muri bamwe mu bazungu kandi ritazanabashiramo vuba.
Uwo muryango udaharanira inyungu wakoze iryo tangazo ,rigisohoka wari wavuze ko rikoze neza kandi rigaragaza ko imbwa nyinshi zirya neza kurusha abana benshi muri icyo gihugu.Icyakora nyuma baje guhagarika iyo videwo kubera ko abantu benshi batayishimiye.
Ferdinand M.