Mu mezi 3 u Rwanda rwacuruje Toni zirenga 3 za zahabu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Zahabu niryo buye ry’agaciro ryinjirije u Rwanda amadovise menshi mu mwaka wa 2023. Mu mezi 3 ya nyuma y’umwaka ushize ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro peteroli na Gaz RMB kigaragaza ko u Rwanda rwashyize ku isoko mpuzamahanga Zahabu ipima ibiro 3,158.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro peteroli na Gaz (RMB) yerekana ko mu kwezi kwa 10 kwa 2023 u Rwanda rwohereje hanze ibilo 1015 bigurwa Miliyoni 62$. Mu kwezi kwa 11 kwa 2023 u Rwanda rwohereje Zahabu ipima ibiro 823 ifite agaciro ka Miliyoni 52$, naho mu kwezi kwa 12 u Rwanda rwohereje ku isoko ibiro 1320 ifite agaciro ka Miliyoni 87$.

Mu mwaka wa 2023 muri rusange amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga yiyongereye ho 43%. Muri 2023 kandi u Rwanda rwinjije Miliyari 1.1$ avuye mu mabuye y’agaciro.

- Advertisement -

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giherutse gutangaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2024 ingano y’amabuye u Rwanda rwohereza mu mahanga yagabanutseho 2%.

Ivan Murenzi uyobora ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare asibanura ko hari impamvu 2 zatumye amabuye u Rwanda rwohereza mu mahanga agabanuka. Iya mbere ngo ni uko ibihe by’itumba mu kwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu abacukuzi badakora cyane, iya Kabiri ngo ni ihindagurika ry’ibiciro by’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga. Ngo ibiciro abacukuzi bari biteze sibyo baguriweho.

Ubwiyongere bw’umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni intego u Rwanda rwihaye gukomeza kuzamura mu myaka 5 iri imbere. Ibi bikajyana no kubanza kuyongerera agaciro mbere y’uko ashyirwa ku isoko.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:46 am, Oct 6, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 77 %
Pressure 1016 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe