Mu myaka 2 hakusanyije Toni zirenga 2000 za Purasitiki

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muri gahunda ihuriweho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA ndetse n’urugaga rw’abikorera PSF mu gihe cy’imyaka ibiri hegeranijwe Toni zirenga 2000 z’ibikoresho bya Purasitiki bigomba kubyazwamo ibindi.

Itegeko rica ikorwa, icuruzwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya Purasitiki zikoreshwa inshuro imwe ryatangiye kibahirizwa mu Rwanda mu mwaka wa 2019.

Mu mwaka wa 2022 REMA yasinyanye amasezerano y’isosiyete yitwa Enviroserve Rwanda Green Park kuva mu 2022 kugeza muri Nzeri 2023 iyi Sosiyete yari imaze gukusanya Toni 930 za Purasitiki.

- Advertisement -

Muri Nzeri 2023 REMA yasinyanye andi masezerano n’isosiyete ya We Can Recycle  kugeza mu kwezi kwa 8 uyu mwaka imaze gukusanya Toni 1,350 za Purasitiki. Iyi mibare yahise ituma ingano ya Purasitiki zose zakusanyijwe mu myaka 2 ishize iyi gahunda itangijwe ari Toni 2,280.

Mu byakusanijwe harimo amajerikani, amacupa, ibipfunyikwamo bitandukanye, byose bigomba kongera gukorwamo ibindi bikoresho. Iyi Sosiyete ya We Can Recycle ivuga Kandi ko yanahanze imirimo 350 mu gihe abakusanya amapurasitiki 700 bahawe amahugurwa yo gutunganya ibisigazwa bwa Purasitiki.

Mu Rwanda kugeza ubu hari ibigo 14 bikusanyirizwamo Purasitiki, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka uzashira hari bene ibi bigo 30.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:22 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 57 %
Pressure 1011 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe