Muri APR FC abayobozi bari kwirukanwa urusorongo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

FERWAFA yamaze kwemeza ko APR FC iterwa mpaga kubera amakosa yakoze ku mukino iherutse gukina na Gorilla igahuriza abakinnyi 7 b’abanyamahanga mu kibuga kandi hemewe 6 gusa, iyi mpaga n’ibindi bibazo biri kuvugwa muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu biri gutuma abari mu buyobozi bwayo birukanwa urusorongo.

Iyi mpaga yatewe APR isobanuye ko inota yari yabonye  ku mukino yanganyije na Gorilla ubusa ku busa   iryamburwa ndetse ikanahabwa umwenda w’ibitego 3. Bivuze ko ubu ifite amanota 4 ku rutonde rwa shampiyona ndetse ikanagira umwenda w’ibitego 2.

Ni ubwa mbere iyi kipe itewe mpaga mu  marushanwa yo mu Rwanda, ibi byatumye abenshi mu bakozi n’abayobozi bayo batangira kwirukanwa. Uwabanje ni Ntazinda Eric wari Team Manager  asimburwa na Major Kavuna Elias, nyuma ye iyi kipe kandi yemeje ko na Kalisa Georgine wari ushinzwe umutungo nawe yamaze kwirukanwa.

- Advertisement -

Hari amakuru yatangiye kuvugwa ariko adafitiwe gihamya avuga ko na Col(rtd) Karasira Richard wayiyoboraga nawe ashobora kwirukanwa agasimbuzwa Lt Col Muyango Alphonse wari umaze iminsi micye yongewe muboyobozi bw’iyi kipe nk’ushinzwe ibikoresho.

Kalisa Bruno Taifa umaze iminsi atangaza amakuru y’imbere muri APR FC yatangaje ku murongo we wa Youtube ko Karasira yamaze kwirukanwa n’ubwo ikipe itarabitangaza.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:51 am, Dec 8, 2024
temperature icon 15°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1017 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:45 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe