Hatangizwa icyumweru cyahariwe kwita ku ihame ry’uburinganire mu karere ka Rwamagana, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasezeranije imbere y’amategeko imiryango 16 yo mu murenge wa Musha yari isanzwe ibana itarasezeranye.
Aba basezeranye babanje guhabwa inyigisho ku nyungu zo gusezerana mu mategeko. Hanyuma bahabwa umwanya wo gufata icyemezo nta gahato nk’uko byanditse mu Ndahiro bakoreye imbere y’umuyobozi w’akarere.
Mu mirenge yose ya Rwamagana kuri uyu wa 17 nzeri hateranye inteko rusange z’abaturage zahujwe no gutangiza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Ubu bukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire kizageza tariki 27 Nzeli 2024, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye”.