Mu bikorwa byo kwiyamamaza Kandida-Perezida wigenga Mpayimana Philippe, yageze mu Karere ka Rubavu abwira abaturage b’i Rubavu ko nibamutora azateza imbere uburobyi ku buryo azashyiraho Minisiteri y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Uburobyi.
Mpayima Philipe yageze I Rubavu avuye mu karere ka Nyabihu Aho ingingo yo guteza imbere uburobyi naho yayigarutse ho.
Mpayimana yageze kandi mu turere twa Rutsiro na Karongi aha akaba Mu Turere twa Karongi na Rutsiro aha yababwiye ko natorwa ku musozi wa Congo Nile hazashyirwa ikimenyetso kinini cyane kizakururira ba mukerarugendo kuza gusura aho amazi y’umugezi wa Nile agabanira.
Akarere ka Rubavu kabaye site ya 20, Mpayimana Philippe, agiye kwiyamamarizaho, aho akomeje gusanga abaturage hirya no hino abasaba kuzamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Mu birebana n’uburezi Mpayimana yavuze ko natorerwa kuyobora u Rwanda, azongera imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ngo bakazajya barya bakijuta.