Ubwo yimamazaga mu karere ka Nyarugenge Perezida Kagame yavuze k’umuntu wamubajije ubwoko bwe ndetse akabibvuga nabi kubera ubujiji bwo kubaza ibyo atazi neza.
Kagame yavuze ko adatangazwa n’uko u Rwanda rwanyuze mu bihe bibi rwashibutsemo abantu bameze uko Abanyarwanda bameze ,
Yavuze ko kugirango bihoreho biterwa n’uko Abanyarwanda bahitamo neza ,bakumva neza ndetse bakanakora neza ariko bagira n’amahirwa yo kugira FPR mu mpinduka u Rwanda rwagiye rucamo.
Yasabye Abanyarwanda kutita kubahora babaza ibibazo batazi birimo n’agasuzuguro, yavuze ko abenshi banaza ibyo batazi.
Aha niho Perezida Kagame yahise ababwira inkuru y’ibyamubayeho ati”Hari uwigeze kumbaza rero, ibi babaza buri munsi baranasuzugura arambaza ngo wowe ngo harya ngooo ‘arambaza ngo ndi iki’. Ndababwira ukuntu yabivuze byerekana ko ari n’injiji ngo ariko ngo uri iki wowe? ngo uri Tutu cyangwa uri Hutsi? ubwo murumva icyo yashakaga kuvuga.”
Perezida Kagame yavuze ko uwo muntu yashakaga kumubaza niba ari Umuhutu cyangwa ari Umututsi maze nawe mukumusubizi ko ati” jyewe mu Rwanda ndi ibyo byose n’ibindi utavuze.”
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye ibirori byo kwiyamamaza ko ibyo byose bikubiye mu kintu kimwe ‘Ndi Umunyarwanda’ maze yongeraho ati”tube Abanyarwanda rero ”