“Ndi muri Rayon Sport kubera amarira y’abafana” Robertinho

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma yo gukura amanota 3 ku ikipe ya Rutsiro FC iyitsinze igitego 1-0 umutoza Rayon Sport Roberto Goncarves “Robertinho” yagaragaje ko kuza gutoza iyi kipe atabitewe n’ubuyobozi cyangwa se amafaranga ahubwo ko yaje guhoza amarira abafana ba Rayon Sport bamwihamagariye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “Ndi kumwe na Rayon natwaye ibikombe bine, twageze muri 1/4 cy’imikino by’afurika duhura n’amakipe nka USM Alger nta wundi muntu wigeze abona intsinzi hano nkanjye. Icya kabiri si abayobozi bampamagaye ngo nze hano, no abafana, bampamagaye barantakambira, bararira nanjye ndavuga nti Rayon Sport yampaye amahirwe ya mbere muri Afurika yo kugaragaza icyo nshoboye gukora. Nguko uko ndi aha. Mfite inshuti nyinshi, abantu bamwe ntibazi imiterere ya Rayon sport abandi ntibazi imiterere y’umupira wo mu Rwanda ariko nta mutoza wigeze abona intsinzi nk’izanjye hano mu Rwanda.”

Robertinho yabuze ko mu mezi 2 amaranye Rayons Sport yabanje kumenya abakinnyi afite. Akemeza ko bari mu byiciro bitatu, abakiri bato, abakuru bahamagarwa mu makipe y’ibihugu ndetse n’abandi wakwita ikipe ya kabiri ya Rayon sport.

- Advertisement -

Yagarutse ku mikino ya Gicuti yatsinze irimo uwa Mukura VS, ikipe yo muri Soudani bakinnye umukino wa Gicuti akemeza ko ibiriho ubu ari amatunda y’ibyo amaze iminsi ategura.

Robertinho yabwiye abafana ba Rayon ko bakwiriye kwishimira aho ikipe igeze. Ati “Ndashimira abakinnyi banjye ngashimira iyi kipe nkunda cyane, ifite abafana barize, bakampamagara ndi muri Kongo Brazil barampamagaye, ndabyemera kubera iyo mpamvu.”

Abakunze kunenga imikinire ya Robertinho bemeza ko ari umutoza ugira ubwoba , utarekurekura ngo asatire izamu ashyiremo abakinnyi benshi bashaka ibitego. Ibi binagaragarira mu bare muto w’ibitego atsinda. Kuri Robertinho iyi niyo mikinire yahisemo kandi yemeza ko izamuha umusaruro.

Umutoza Robertinho yavuze ko mu Rwanda ariwe wenyine ufite imikinire yihariye Kandi igezweho ati “uretse Rayon Sport yonyine mugende murebe niyo kipe yonyine ikina 4-2-3-1. Hari amakipe menshi hano akinisha 4-1-4-1. Mwese muzi ibibaye mu myaka 5 ishize, ubu rero dutangiye gusarura amatunda y’ibyateguwe. Intego ni imwe ni ukubona abafana, igihugu cyose bishimye kubera Rayon Sport “. 

Rayons Sport ubu imaze gukina imikino 4 ya shampiyona yatsinzemo 2 inganya mo 2 yabanje. Bituma ku rutonde rwa shampiyona igira amanota 8/12.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:31 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 53 %
Pressure 1010 mb
Wind 15 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe