Nduhungirehe ari I Goma gutangiza isenywa rya FDLR

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungire n’intumwa ayoboye bahuriye I Goma n’intumwa za RD Congo hamwe n’iza Angola batangiza   urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge ko ku itariki 4 Kanama 2024 nk’uko byemerejwe mu biganiro by’i Luanda.

Uru urwego  rwitwa  MVA-R (Mécanisme de Vérification Ad-hoc Renforcé)  rugizwe n’abasirikare 18 ba Angola, batatu b’u Rwanda na batatu ba RDC.

Uru rwego rwavuguruwe ubwo hatangiraga ibiganiro kuri gahunda yo gusenya FDLR ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, nyuma y’ibitero uyu mutwe w’iterabwoba wagabye mu majyaruguru yarwo muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022.

- Advertisement -

Uru rwego ruzaba rufite inshingano zo gukurikitana ishyirwa mu  bikorwa ryo gusenya FDLR ndetse no gukuraho ubu bwirinzi bw’u Rwanda.

Iyi nama ya Goma ije nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize inzobere mu by’umutekano n’igisirikare zo ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya  Congo n’iz’u Rwanda zemeje umushinga w’ibigomba gukorwa mu kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Izi nzobere – zigizwe n’abakuru b’ubutasi bwa gisirikare bw’impande zombi – zarahuye  ziga kandi zemeza inyandiko bise “Proposed Concept of Operations” (CONOPS) bahawe na Angola nk’umuhuza.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:24 am, Dec 8, 2024
temperature icon 15°C
few clouds
Humidity 93 %
Pressure 1016 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:45 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe