“Nta munyarwanda n’umwe wangiwe kuza mu Burundi” Perezida Ndayishimiye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukuru w’igihugu cy’uburundi yatangaje ko nta munyarwanda n’umwe ubujijwe kugana I Burundi. N’ubwo imipaka y’ibihugu byombi ifunzwe kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024.

Perezida Evariste Ndayishimiye aganira n’urubyiruko ku munsj mpuzamahanga w’urubyiruko wizihijwe kuwa 12 Kanama, yakiriye ibibazo birimo n’icyabajijwe n’umunyarwandakazi. Perezida Ndayishimiye yagize ati ” Urubyiruko rwo mu Rwanda narwo rumaze iminsi runyandikira rumbaza ibibazo, hanyuma benshi baranavuze ngo twugurure imbibe, ndababwira nti nta munyarwanda n’umwe wangiwe kuza mu Burundi, Rwandair irakora; hariya ku rubibe rw’u Rwanda ninikibazo cy’umutekano gusa, icyo nacyo aho kiri kirazwi.”

U Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda kuva uyu mwaka wa 2024 watangira.

- Advertisement -

U Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abahungabanya umutekano wabwo barimo abo mu mutwe w’abarwanyi ba RED Tabara. U Burundi bwemeza ko bitoreza mu Rwanda ndetse ngo bakanahabwa ibikoresho n’u Rwanda.

U Rwanda rwahakanye kenshi ibyo gufasha umutwe wa RED Tabara, rugasaba ko niba abarwanyi ba RED Tabara batera u Burundi hakwiriye kurebwa mbere na mbere igihugu bagana ibitero baturutsemo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu mpera za Kamena abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bagiranye I Biganiro muri Zanzibar bemeza ko bagiye gutangira inzira ziganisha ku ifungurwa ry’imipaka ndetse n’ubuhahirane.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:05 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 30°C
scattered clouds
Humidity 29 %
Pressure 1010 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe