Mu myaka 20 ishize, itariki nk’iyi nta muntu watekerezaga ko uyu munsi u Rwanda rwaba rufite aho rugeze uyu munsi. Ku itariki 04 Nyakanga 1994, igihugu cyari cyarasenyutse, igihugu cyuzuye imirambo, amazu yarasenyutse benshi barahuze, icuraburindi n’umwijima hose mu gihugu, inkomere, ishavu n’agahinda ku bari bari basigaye mu gihugu barokotse amahano ya Jenoside.
Muri iki gice cya mbere tugiye gusubiza amaso inyuma aho u Rwanda rugeze mu kubaka umunyarwanda no kubanisha abanyarwanda
Mu mwaka w’1996, Leta yashyizeho gahunda yo kubakira imidugudu abari barasenyewe binyunze muri Minisiteri yari yihariye yo gucyura impunzi no gusana ibyangijwe n’Intambara. Nyuma yaho Leta yanashyizeho uburyo bwo gufasha abacitse ku icumu batishoboye ibinyujije mu kigega cya Leta gishinzwe mu gafasha abacitse ku Icumu rya Jenoside batishoboye (FARG). Ku buryo kuri ubu nta mwana wacitse ku icumu wigeze avutswa amahirwe yo kwiga cyangwa kuvuzwa n’ubundi bufasha bw’ibanze ku ncike n’abatishoboye.
Imyaka 20: Icyizere cyo kubaho ku banyarwanda.
Byari bigoye kwemeza ko umunyarwanda ashobora kongera kuba umuntu wishimye useka, utekereza kandi ureba imbere. Abari bararokotse bamwe bari incike, imfumbyi n’abapfakazi byari bigoye ko bakongera gutekereza no kugira ibyiringiro byo kubaho. Leta muri gahunda zayo nyinshi yashoboye kubegera kubahumuriz, uyu munsi umunyarwanda warokotse yariyubatse kandi arareba imbere.
Abari baraheze mu mahanga batashye mu gihugu cyasenyutse.
Umunezero w’abari barahejejwe ishyanga n’amateka mabi, bari barahungiye mu bihugu hirya no hino ku isi, nyuma yo kumva ko u Rwanda rwabohowe batashye bazi ko basanze igihugu, bazi ko basanze bene wabo, basanga barashiriye ku icumu. Ibyishimo bya benshi byabaye amarira, dore ko benshi basanze amatongo ari yo yabakiriye n’imirambo y’abavandimwe ababyeyi n’inshuti. Byari agahinda ku basore n’inkumi bari baratabaye bazi ko bagiye kurengera igihugu bamara gutsinda urugamba bagasanga ab’iwabo barashize.
Muri iyi myaka 20 uyu munyarwanda yagiye yiyubaka, Leta yagerageje kubanisha no gufata mu mugogo buri umwe wese, bitabujije ko abanyarwanda bibuka ayo mateka mabi ariko bibuka bareba ejo hazaza heza nk’abanyarwanda.
Ubutabera no kubohora imitima y’aboretse igihugu
Jenoside ikirangira hafi ibihumbi 125 by’abanyarwanda babarizwaga mu magereza bashinjwa uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ibikomere by’abayirokotse byari bikiri bibisi, umujinya n’agahinda byari byose. Mu mategeko y’u Rwanda nta tegeko ryahanaga icyaha cya Jenoside, ariko harimo n’igihano cy’urupfu m mategeko y’u Rwanda. Leta y’Ubumwe yagerageje guha ubutabera no kwihutisha amategeko kugira abagize uruhare muri Jenoside bose babiryozwe.
Nyuma ariko hagiye habaho gutanga amahirwe kubemeye icyaha bagasohorwa n’itangazo rya Perezida wa Repuburika, nyuma ndetse hashyirwaho n’inkiko Gacaca zari zigamije kunga no kubanisha abanyarwanda, ariko bishingiye ku kuvugisha ukuri.
Gucyura impunzi zirenga Miliyoni eshatu
Nyuma y’aho FPR ifatiye igihugu impunzi nyinshi cyane cyane zo mu bwoko bw’abahutu bahunze igihugu berekeza mu bihugu bikikije u Rwanda cyane cyane mu cyari Zaire. Imbaraga n’ubushake bwa Leta y’u Rwanda, bwatumye impunzi zisaga Miliyoni 3 zitahurwa mu gihugu mu mwaka wa 1996. Dore ko inyinshi zari zarafashwe bugwate n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Abamugariye ku rugamba n’abatsinzwe ku rugamba.
Itariki nk’iyi muri 1994, inkomere nyinshi n’abamugajwe n’intambara bari benshi bari mu ngabo za APR, ubushobozi bw’igihugu ari bukeya. Ariko uko imyaka yagiye itaha indi ikaza abamugariye ku rugamba n’inkomere bagiye bavuzwa bakitabwaho barubakirwa, ndetse banasubizwa mu buzima busanzwe.
Ingabo zatsinzwe zitari zaragize uruhare muri Jenoside zaje kuvangwa n’Izo bari bahanganye mu ntambara. Ni ukuvuga Ex-Far n’ingabo zari iza APR maze bahinduka ingabo z’igihugu kuri ubu ari zo RDF
Gahunda n’Inzego zo kubanisha abanyarwanda
Kugira ngo u Rwanda rwongere kubakwa, hagombaga kubanza kongera gusana ubunyarwanda. Ni yo mpamvu ibyitaweho cyane hari ukubanza gukura ubwoko mu ndangamuntu, no kugerageza kongera kubanisha abanyarwanda. Leta yashyizeho akayo ishyiraho Komisiyo n’ibigo bitandukanye byihariye. Muri byo twavugamo Komisiyo y’ubumwe n’Ubwiyunge, Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Itorero ry’Igihugu n’izindi nzego.
Inkiko Gacaca zabaye igisubizo mu kuvugisha ukuri no gusaba n gutanga imbabazi hagati y’abahemutse n’abahemukiwe, ndetse bifasha n’igihugu kugera ku kubona amakuru kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuri ubu ni yo gahunda iriho mu kwimakaza ubunyarwanda nyabwo budashingiye ku moko, ahubwo bushingiye ku kuri. Gahunda zo guha amahirwe angana ku bantu bose yaba mu kwiga, ubwisungane mu kwivuza no guha ijambo umugore, Gira Inka n’izindi.., ntibikorwa hagendewe ku kindi bihabwa ababigenewe kimwe hatarebwe ubwoko.
Igisobanuro cyo kwibohora ni iki ku munyarwanda wa none?
Nyuma y’imyaka 20 u Rwanda n’igihugu cy’Intangarugero mu byinshi ku isi. Imbereho y’umunyarwanda igenda izamuka, imibanire nayo hagati y’abenegihugu nayo yateye imbere. Mu gihugu usanga amashyirahamwe ahurirwamo abarotse n’ababahemukiye bafatanya muri byinshi byo kwiteza imbere. Ingero ni inyinshi nk’Ishyirahamwe Abiyunze ryo mu Karere ka Huye, Kayonza na Rubavu, usanga bageze ku ntera ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge. Abahungutse bashubijwe imitungo yabo bari barasize, buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gukora icyo ashoboye kimuteza imbere no kugikorera aho ashaka.
Biracyakomeza.