Mu muhango wateguye n’abagore bari mu nzego zitandukanye wo gushimira ingabo zabohoye u Rwanda, wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki cyumweru, Perezida wa Repuburika mu ijambo rye, yavuze ko umunyagihugu iyo ashatse gusumba igihugu bitamuhira.
Perezida Kagame / photo K2D
Mu uwo muhango wari witabiriwe n’abagore bari mu nzego zose z’ubuyobozi butandukanye kuva ku rwego rw’igihugu zo hejuru kugera mu Turere, hatanzwemo ubuhamya bw’abagore bashimira Ingabo zari iza RPF zabohoye igihugu bikaba byaratumye bibohora mu miterereze n’imyumvire, bikaba byaratumye biteza imbere. Aha umudamu wo mu Ntara y’Iburazirazuba mu Karere ka Ngoma witwa Murebwayire watanze ubuhamya bwo kuba yaritegeje imbere we na bagenzi be 12 aho bageze ku gishoro cya MIliyoni hafi 200 mu gihe batangiriye ku bihumbi magana abiri y’u Rwanda.
Perezida Kagame yashimiye abagore bateguye uyu mwanya mwiza wihariye wo gushimira ingabo zabohoye u Rwanda, no kuvuga inkuru y’urugamba rwo kwibohora. Perezida Kagame yavuze ko inkuru yo kwibohora itandukaye n’izindi nkuru. Yasobanuye ko inkuru isanzwe igira aho ihera n’aho itangirira ariko ikagira naho isorezwa, ariko ku nkuru yo kwibohora kuyisoza biragoye, kuko ntuba uyivuze yose… ati “nagira ngo rero nshimire umunyarwanda kazi waduhaye akanya ko kuvuga inkuru yose uko iteye”
Abategarugori bo mu nzego za gisirikari nabo bari babukereye
Perezida Kagame yavuze ko abo bafatanyije urugamba rwo kubohora Rwanda, ari abarukomereyeho, abamugaye n’abazima bariho bose uyu munsi bafite agaciro kamwe mu gihugu. Perezida Kagame akaba atumva impamvu iyo hari ibitagenda neza bamwe bahitamo guceceka kandi barakoze ikirenze kuvuga cyangwa kunenga ibitagenda neza.
Bamwe mu bari bitabiriye uwo muhango
Perezida Kagame yashimye ibyiciro byose by’abanyarwanda bagize uruhare mu gutsinda urugamba. Aha Perezida Kagame akaba yasobanuye ko urugamba rutarwanywe n’amasasu gusa, ko harimo n’abandi bafashije urugamba bitanga mu buryo butari bumwe, ari abatanze utwabo, ibiterekerezo, abo yise intwari zitagereranywa..
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari umuryango, kandi umuryango utagizwe n’umuntu umwe. Aha yavuze ko ni yo umuntu umwe mu muryango agize intege nke, akwiye gusindagizwa kugeza aho agize intege.
Ariko yibukije ko nta muntu ukwiye kuba hejuru y’umuryango, ati nta mwene gihugu ukwiye kwishyira hejuru y’igihugu kuko bitamugwa neza. Aha yatanze urugero “Umuryango w’abantu, urimo abantu batandatu cyangwa icumi, abo bantu bose baratandakana, bafite imico itandukanye, bakora ibitandukanye kandi bakabikorera ahatandukanye, ariko ntibibuza umuryango kuba umuryango,… ibyo twakora nk’abanyarwanda twakorera ahatandukanye, ntibitubuza kuba abanyarwanda. Ariko tukibuka ko umwe muri twe no mu muryango muto icyo akoze cyiza kigirira inyungu umuryango, kigaha uwo muryango isura nziza.”
Yakomeje agira ati : ” Uwagira intege nke agakora ikibi kigira ingaruka ku muryango. Giha isura mbi umuryango n’ubwo umuryango urimo abeza, ni yo mpamvu kenshi umuryango ugira uburyo cyangwa igihugu kigira uburyo bwo gukomakoma, ni yo mpamvu ugize intege nke tumusingagiza, kugeza igihe yongeye akabona imbaraga zimukoresha ibyo yari akwiye kuba akora, cyangwa se nitewe n’impamvu zitandukanye uwo muntu aratakara, ariko umuryango ntago utakara urakomeza.”
Perezida Kagame yavuze igihugu gisumba buri wese, ntawe ukwiye kukijya hejuru. Perezida Kagame ati “Umuntu uri mu muryango witwaye nkaho awusumba ntago bimuhira. Umunyagihugu wishyize hejuru y’igihugu ntago byamuhira. Ibyo ngi byo abantu bose baba bakwiye kubyumva”
Perezida yabaye nk’ugaruka kubikunze kuvugwa ko u mugore mu Rwanda yhawe agaciro, maze asa nkaho abosobanuye neza. Ati “ Ibyakozwe byose ntago twahaye abagore agaciro, barasanganywe, iyo ugiye gucukura Zahabu iba ifite agaciro, iyo ugiye kuyitunganya ni ukuyihanagura kugira ngo agaciro kayo”. Perezida Kagame yavuze ko icyo u Rwanda rwakoze ari ukugaragaza agaciro k’abagore kuko atari abantu babaremye cyangwa bakabahaye.
Muri uyu muhango Perezida Kagame akaba yahawe ishimwe n’abagore bamushimira ku kuba yarayoboye urugamba rwo kwibohora ndetse akaba yaragaragaje agaciro k’umugore.