Mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 20 wabereye kuri Stade Amahoro I Remera ahari hateraniye imbaga y’abantu bagera ku bihumbi mirongo 30, Perezida Kagame yavuze ko kwibohora atari igikorwa cy’umunsi umwe.
Muri ibi birori byitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu bya Sudani y’amajyepfo Salva Kiir, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Visi Perezida w’u Burundi, Minisitiri w’bubanyi n’amahanga wa Ethiopie na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo. Hari kandi umufasha wa Mwalimu Julius Nyerere.
Ibi birori byaranzwe n’akarasisi ka gisirikare, abapolisi n’abacungagereza, by’akarusho kuri iyi nshuro ya 20 mu karasisi hagaragayemo abamugariye ku rugamba nabo bakoze akarasisi mu tugare twabo.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa Kenya akaba na Chairman w’Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, yashimiye cyane abanyarwanda uburyo babohoye igihugu cyabo, gusa agaya igihugu cye cya Kenya n’Akarere muri rusange ku kuba nta cyo bakoze ngo bafashe ababohoraga u Rwanda.
Bamwe mu basirikare n’abapolisi bakuru bari bitabiriye ibi birori
Mu ijambo ry’umunsi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ukwibohora kw’abanyarwanda gufite umwihariko ugeraranyije n’ukwibohora ku ibindi bihugu.
Perezida Kagame ageza Ijambo ku mbaga yari iteraniye kuri Stade Amahoro
Perezida Kagame yasabye abanyafurika kutitwaza buri gihe amateka mabi yabaranze n’agaciro gake bakomeje guhabwa n’amahanga, ngo bibe urwitwazo rw’ejo hazaza.
Kagame yavuze ko akenshi abazungu bagiye basuzugura abanyafurika, bagakunda kwerekana ko abanyafurika ari bantu basuzuguritse badafite icyo bashoboye, abanyafurika bagaceceka nyamara babizi ko bashoboye. Yagize ati: “Twakomeje kwemera ko dusuzuguritse nubwo tubizi ko dushoboye”..
Perezida Kagame asanga ibi bisigisigi by’amateka bidakwiye kuba urwitwazo rwo kwemera gutsindwa“Nta kintu na kimwe cyahise kigomba kuba urwitwazo rwo gutsindwa.”
Yavuze kandi ko ashimira abanyarwanda bose bagize uruhare mu ibohorwa ry’igihugu kandi akemeza ko ubufatanye abaturage bagaragaje aribwo bwatumye igihugu kigera aho kiri uyu munsi. “Uyu munsi turashimira abitanze bose mu kubohora igihugu….turabashimiye bivuye ku mutima.[……]kuko ikizere cy’abaturage ni wo musingi nyawo w’igihugu.”
Kagame yijeje abaturage ko n’ubwo inzira yo kwibohora ikiri ndende , ngo yizeye ko u Rwanda ruzagera kure ngo kuko bajya no gutangira urugamba rwo kubohora igihugu baharaniraga u Rwanda rwiza. Gusa akaba yishimiye intambwe u Rwanda rugezeho, akaba yemeza ko nibakomeza gutyo nta kabuza imbere ari heza.
Akaba yasoje asaba abanyarwanda n’abanyafurika gukomeza urugamba rwo kwibohora kuko aribo bireba kandi kuri we ngo igihe ni iki. Akaba yabasabye gukomeza bajya mbere.
Bamwe mu bamugariye ku rugamba
Ibi birori bikaba byizihijwe n’Itorero Urukerereza , indirimbo z’abanzi batandukanye n’akarasisi k’Ingabo, abapolisi n’abacungagereza.
Inkuru & Photo: MakuruKi Team