Kuva aho Leta yagiye ishyiraho amategeko agenga itangazamakuru n’ayorohereza abikorera kuba bashinga ibitangazamakuru byigenga, umubare w’ibitangazamakuru wakomeje kwiyongera.
Kuva mu mwaka wa 2003, umubare w’ibitangazamakuru wakomeje kwiyongera,yaba ibyitangazamakuru byandika, amaradiyo, ibinyuzwa ku mbuga za Internet. Ariko kugeza mu mwaka wa 2013, ibinyamakuru byo mu rwego bisakaza amajwi n’amashusho, hari kimwe rukumbi, ari yo televiziyo y’igihugu.
Kuri ubu ariko si ko bimeze kuko kuva mu mwaka ushize wa 2013, hamaze gushingwa televiziyo nyarwanda zisakaza amashusho zigera kuri eshanu zimaze kwemererwa gutangiza ibiganiro ariko hakaba hari n’izindi nyinshi zasabye zitaremerwa gutangira, nkuko bitangazwa n’ikigo gifite imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Imwe mu mpamvu itangazwa na RURA ituma ibitangazamakuru bisakaza amashusho bitangiye kwiyongera, ni uko kuri bitagisaba ko utangiza televiziyo ye agomba kubanza gushinga iminara. Kuri uahobora kubaka studios yawe wamara kubibonera uruhushya, ukaba wakodesha iminara ugatangira gusakaza amashusho.
Izo zemerewe gutangira ni zo tugiye kurebera hamwe.
TV 10
Nkuko mu Tele 10 ari na yo yabimburiye abandi mu mwaka wa 2003 mu gutangiza Radiyo yigenga bwa mbere nyuma ya Jenoside , ni na ko byagenze umwaka ushize wa 2013, ubwo yabimburiraga n’abandi mu gutangizaga teleziviyo ya mbere yigenga TV 10.
TV 10 ikaba igaragaza amashusho mu buryo bwa Digital, ikaba kandi iri no ku murongo wa CANAL + kuri channel 151, ku buryo aho uri hose ku isi ubasha kuyikukira. Ibiganiro byayo byibanda ku buzima, amakuru, imyidagaduro n’ibindi. TV ikorera Ku Gishusho mu nzu ya Tele 10 Group.
TV 1
Nyuma y’uko umunyamakuru uzwi cyane mu kwamamaza Kakoza NKURUNZIZA Charles uzwi nka KNC ashinze Radiyo yigenga Radio One, nyuma y’igihe gito mu ntangiriro za 2014 yanashyize Televiziyo yise TV 1, mu buryo busa nkaho bwatunguye benshi kuko mu ma televiziyo yanugwanugwaga gutangira TV 1 nyitari yarigeze ivugwamo.
TV 1 ikaba nayo itangaza amashusho mu buryo bwa digital, ikaba iboneka kuri mirongo ya StarsTimes kuri channel 121. Ikaba yibanda ku makuru adasanzwe, ibiganiro, imyidagaduro n’ibindi. TV ikaba ikorera ku Muhima hepfo gato yahahoze Ets Rwandais.
FAMILY TV
Family TV yangiye mu mwaka wa 2012 ikorera ku murongo wa Internet, nyuma igeragezwa kuri chaines za StarTimes igihe gito, ihita ijvaho. Iyi televiziyo yongeye kugaragara muri aya mezi abiri ashize, aho itambutsa ibiganiro, imiziki n’amafilimi mu buryo bwa digital. Ikaba igaragara kuri chaines za StarTimes kuri channel ya 128.
Family TV ya Company yitwa The Beat Entairtement Ltd n’abandi bashoramari bafatanyije, ikaba ifite umwihariko wo kuba yarabanje gukorera kuri Internet igihe kinini mbere y’uko iyoboka uburyo busanzwe. Family TV ifite icyicaro cyayo muri Centenery House.
LEMIGO TV
Lemigo TV ya Hotel Lemigo iherereye Kimihurura, yatangiye gutambutsa ibiganiro byayo mu kwezi kwa Mata 2014, ibinyujije ku murongo wa StarTimes. Ikaba itambutsa ibiganiro, imiziki, filimi n’ibindi biganiro. Nubwo nta byinshi iyi televiziyo iragaragaza nk’umwihariko, ikigaragara ni uko ari imwe muri televiziyo yatangiranye ibiganiro, itafashe igihe kinini cy’igerageza. Lemigo TV ikaba ikorera mu nyubako iri hepfo ya RSSB, ikoreramo Deloitte.
CONTACT TV
Imwe muri televiziyo zavuzwe cyane kandi zasabye uburenganzira bwo gutambutsa ibiganiro ku ikubitiro.
Iyi televiziyo ya RUDATSIMBURWA Albert usanzwe ari nyiri Radio CONTACT FM, yari imaze igihe kinini yubaka studio ikomeye, dore bivugwa ko ari imwe mu ma studio ya televiziyo izaba ikomeye muri aka Karere k’Africa y’iburasirazuba.
Imwe muri Studios za CONTACT TV zari zimaze kuzuzwa
Nyamara iyi televiziyo yagaragaye iminsi mike ku murongo wa GoTv, bivugwa ko ryari igerageza ariko harimo hubakwa Studio aho yagombaga gukorera mu nyubako za Centre Culturel Franco- Rwanda.
Nyamara kuri ubu iyi televiziyo ntiri kugaragara kuko imirimo yo kwimura studios zayo ir gukorwa, nyuma yaho byemejwe ko izi nyubako za Centre Culturel zigiye gusenywa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali.
RWANDA TELEVISION, amateka atari magufi
Televiziyo y’u Rwanda (RTV), ari na yo Televiziyo y’igihigu yashinzwe agana mu mwaka wa 1992. Ikaba ari yo televiziyo rukumbi yamaze imyaka 20, ikorera mu Rwanda yonyine.
RTV mu ntangiriro zayo, yakoraga iminsi ibiri mu cyumweru, kuwa gatandatu no ku cyumweru kandi igakora amasaha 4, ni ukuvuga kuva sa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza sa yine z’ijoro. Nyuma byaje kugenda kwiyongeraho umunsi wo ku wa kabiri biba iminsi itatu mu cyumweru.
Ibiganiro byanyuzwagaho byari amakuru mu kinyarwanda no mu gifaransa, urubuga rw’imikino, ibiganiro by’abana (dessin animee), kimwe n’ibindi biganiro bike nka Duteke neza n’ibindi..
Iyi televiziyo y’igihugu , yagaragaraga hake, kandi amashusho atameze neza. Yakoreshaga uburyo bwa analogue, ariko ikagerageza. Kugeza Jenoside ibaye televiziyo y’u Rwanda yitwaga TVR icyo gihe, ni yo yari igeze ku rwego rwo kwerekana ibintu biri kuba muri ako kanya (live) ari na yo yonyine igifite ubu ubushobozi mu Rwanda.
TVR yaje guhinduka RTV ari Rwanda Television, nyuma ya Jenoside yasubukuye ibiganiro byayo, ndetse igenda itera intambwe umunsi ku munsi , dore ari na yo yonyine abanyarwanda bari bahanze amaso kuko nta yandi mahimo yo kureba izindi bari bafite. Uretse abafite ubushobozi bashoboraga kuba bagura amafatabuguzi ku mateleziyo yo hanze cyangwa se abishoboye bafite z’antene parabolique zafataga izo hanze.
RTV yavuye kugukora iminsi 3 igera ku cyumweru mu masaha y’umugoroba, kugeza aho uyu munsi RTV ikora amasaha 24 kuri 24 mu minsi 7 kuri 7.
Nyuma yaho ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR gihindukiye RBA, ibiganiro n’imikorere bya RTV biri kugenda bivugururwa, dore byagiye binengwa kenshi na benshi.
Kuri ubu TV igaragara ku mirongo hafi ya yose iboneka muri Rwanda nyuma yaho iviriye mu buryo bwa analague ikinjira muri digital. Uyisanga ku murongo wa StarTimes, kuri Canal+, GoTv.
Ese televiziyo y’u Rwanda yigeze igira abandi bakeba!?
Televiziyo y’u Rwanda, ntiyigeze igira umukeba mu myaka 20 ishize, cyakora ubwo mu mwaka 1992 hashingwaga Radio ya mbere yigenga mu Rwanda, RTLM, (tubibutse ko iyi Radio ari imwe muzakongeje umuriro muri Jenoside na mbere ya ho). Iyi radiyo ishingwa yari ifite na gahunda yo gutangiza televiziyo ya mbere yigenga, dore RTLM byavugaga Radio Television Libres des Milles Collines. Ariko Jenoside yarinze iba iyi televiziyo itashobora gutangira ibiganiro byayo.
Mu cyegeranyo gitaha turi kubategurira, tuzabavira imuzi ibirebana n’amaradiyo asaga mu 29 akorera mu Rwanda.
Ubwanditsi