Raporo y’ikigo African Parks gifite mu nshingano Pariki y’akagera na Pariki ya Nyungwe igaragaza ko mu mwaka wa 2023 pariki y’akagera yinjije Miliyoni 4.8 z’amadorali ya Amerika ni Miliyari 6.45 mu mafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga pariki y’akagera yinjije yariyongereye ugereranije n’umwaka wari wabanje kuko mu 2022 iyi pariki yari yinjije Miliyoni 3.7 z’amadorali ya Amerika.
Icyi kigo cya African Parks Kandi ni nacyo gifite mu nshingano Pariki ya Nyungwe. Kivuga ko Pariki y’akagera kugeza ubu ibasha kwibonera ibyo ikenera ku gipimo cya 92%. Muri uyu mwaka kandi pariki y’akagera yinjije Miliyoni 4.8$ mu gihe icyi kigo cya African Parks cyo kivuga ko intego ya yo kwari ukwinjiza Miliyoni 4.5$.
Ibyo u Rwanda rwinjiza mu rwego rw’ubukerarugendo byazamutse ho 36% mu mwaka wa 2023 biva kuri Miliyoni 445$ yinjijwe mu 2022 bigera kuri Miliyoni 620$ nk’uko imibare itangwa na RDB ibigaragaza.
Muri aya mafaranga pariki y’akagera yinjije mu 2023 asaga 316,000 yashyizwe mu mishinga 26 igamije guteza imbere abaturage baturiye pariki.