Prezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegali ku mugoroba wo kuri uyu wa kane yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amatageko yari yiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi atangaza ko amatora yo gusimbuza abagize inteko yasheshwe azaba ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa 11.
Kuva yajya ku butegetsi muri Werurwe uyu mwaka Perezida Faye yahuye n’imbogamizi ko impinduka yagaragaje ko yifuza zagiye zinanizwa n’abadepite biganjemo abo mu ishyaka rya Macky Sall yasimbuye.
Avugira kuri televiziyo y’igihugu, Prezida Faye yavuze ko yifuza kugira inteko imufasha gusohoza imigambi yasezeranije igihugu.
Faye w’imyaka 44 yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka asezeranya abaturage kuzana impinduka zidasanzwe mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Perezida Bassirou Diomaye Faye yizera ko mu matora y’abagize inteko ishingamategeko azaba mu Gushyingo ishyaka rye rya PASTEF rizegukana ubwiganze mu nteko ishingamategeko.