Perezida Kagame yanenze imyitwarire ya Kongo mu nzira y’amahoro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame, umukuru w’igihugu yakomoje ku myitwarire y’igihugu gituranyi RDC agaragaza ko kigenda biguru ntege mu nzira zigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwacyo.

Mu gice cy’imbwirwaruhame yatambukije mu rurimi rw’icyongereza abanje kugaragaza ko yifuza ko abashyitsi babyumva neza. Perezida Kagame yagize ati “Amahoro mu karere ni icyihutirwa ku Rwanda. N’ubwo yakomeje kubura mu burasirazuba bwa Kongo; ariko kandi amahoro ntashobora gutangwa n’uwo ari we wese, aho yaba akomoka hose, imbaraga yagira izo ari zo zose, mu gihe uruhande rurebwa cyane n’ikibazo rudakora ibikenewe.”

Kuri Perezida Kagame imbaraga zishyirwamo n’abahuza mu biganiro by’amahoro ntacyo zageraho niba Kongo ikomeje kwitwara uko biri ubu. Gusa yashimiye abakuru b’ibihugu bya Angola na Kenya,  João Rolenço na Samuel Ruto ku muhate bagize ndetse bagifite wo gushakira amahoro akarere binyuze mu biganiro bya Politiki.

- Advertisement -

Perezida Kagame yikomye imyitwarire ya Kongo mu gihe ntan’ukwezi gushize aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na RDC bahuriye mu biganiro I Luanda muri Angola. No ibiganiro byanzuye ko hashyirwaho ibihe by’agahenge ku mpande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Aka gahenge ariko ntikubahirijwe kuko intambara hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’umutwe wa M23 yakomeje.

Asa n’ukomoza kuri uyu mutwe wa M23 Perezida Kagame yagaragaje ko bafite icyo barwanira. Yemeje ko y’Uburenganzira kuri buri wese atari impuhwe ahubwo ari itegeko. Ndetse ngo iyo bitabayeho nibwo abantu bahaguruka bakabirwanira. Perezida Kagame ati “Ntabwo wabyuka ngo wambure abantu ubwenegihugu ngo wizere ko bizakugwa amahoro, hagomba kuba aho muhurira.” 

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye MONUSCO ziherutse gutangaza ko ziteguye guha ubufasha ingabo za Leta ya Kongo zifatanya n’iza SADEC ndetse n’iz’uburundi kurwanya umutwe wa M23. U Rwanda rwagaragaje kenshi ko rutewe impungenge n’ubufatanye bw’ingabo za Leta ya Kongo n’umutwe wa FDLR. Yiyamamariza mu karere ka Nyamasheke Perezida Kagame yeruye ko u Rwanda rutazategereza kugabwaho ibitero n’uwo ariwe wese.

Uyu ni umuhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 20 bo ku mugabane wa Afurika, barimo n’abari mu gice cya SADEC.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:20 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 29°C
scattered clouds
Humidity 27 %
Pressure 1010 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe