Ku cyumweru taliki 11 Kanama 2024 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye Manda nshya yo kuyobora u Rwanda mu myaka 5. Hagendewe ku biteganwa n’itegekonshinga bitarenze taliki 26 Kanama 2024 Perezida Kagame azatangaza Minisitiri w’intebe mushya.
Minisitiri w’intebe mushya namara kumenyekana hateganwa na none iminsi 15 hakamenyekana abagize Guverinoma. Ibi bisobanuye ko bitarenze taliki ya 10 Nzeri abagize Guverinoma nshya nabo bazaba baramenyekanye. Aba bagenwa nyuma yo kubumvikanaho hagati ya Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’intebe aba yihitiyemo.
Guverinoma igirwa n’aba Minisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abandi Perezida wa Repubulika abona ko bari ngombwa. Mbere yo gutangira imirimo kandi abagize Guverinoma babanza kurahirira inshingano imbere y’umukuru w’igihugu.
Abagize Guverinoma nibo butegetsi nyubahirizategeko, bashyira mu bikorwa ibyemezo by’inama y’abaminisitiri n’imirongo migari byemeranwaho nk’umukuru w’igihugu.
Abagize Guverinoma babazwa inshingano na Perezida wa Repubulika wabashyizeho ndetse n’inteko ishingamategeko. Hagendewe ku minsi iteganwa mu itegekonshinga (30) abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite bagomba guterana bwa mbere bitarenze taliki 22 Kanama, bagatangira imirimo. Bivuze ko bazaba barabanje kurahirira inshingano imbere y’umukuru w’igihugu.
Guverinoma yashyizweho mu mwaka wa 2017 muri manda ishize y’umukuru w’igihugu yari igizwe n’baminisitiri 20 n’abanyamabanga ba Leta 11. Yarahiriye inshingano kuwa 31 Kanama 2017. Muri aba abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta 3 nibo babashije gusoza Manda y’imyaka 7.