Perezida Kagame yasabye Minisitiri mushya w’uburezi kudasubira inyuma

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri mushya w’uburezi Joseph Nsengimana Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye inzego zose gufatanya kugira ngo uburezi bw’u Rwanda bugere aheza kandi ntibuzasubire inyuma.

Perezida Kagame yagaragaje ko inshingano zo kurera ari inshingano zikomeye kandi zitegurira igihugu abagomba kucyubaka bakagihesha ishema.

Ku rwego uburezi bw’u Rwanda bugeze ho ubu yavuze ko hari intambwe yatewe ariko ko butaragera aheza hifuzwa. Ati “Uburezi bwacu rero bumaze gutera intaknwe mu busanzwe ariko ntabwo buragera aho twifuza, cyangwa se bushimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko inshingano Minisitiri Nsengimana yarahiriye Atari inshingano zimureba wenyine, ahubwo ko kurera ari inshingano za buri muyobozi wese. Ati ” Tugomba gufatanya kugira ngo uburezi bwacu bushingirwaho na byinshi bushobore gukomeza gutera imbere Aho tugeze ni heza ntabwo twasubira inyuma ahubwo duhera ahongaho bimeze neza tukifuza ko batera imbere kurusha.”

Perezida Kagame yabwiye Minisitiri Nsengimana ko ukudasubira inyuma aribwo buremere bw’inshingano yahawe ariko kandi amwizeza ko atari wenyine mu nshingano.

Minisiteri y’uburezi ni imwe mu zikunze kugaragaramo impinduka nyinshi kandi mu gihe gito. Imaze kuyoborwa n’abaMinisitiri 17 uhereye mu 1994.

Nsengimana Jean yahawe inshingano muri iyi Minisiteri kuwa 11 Nzeri 2024.

MINEDUC yahinduriwe Minisitiri

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:47 am, Oct 6, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 77 %
Pressure 1016 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe