Perezida Kagame yasabye ubwuzuzanye hagati ya politiki, amadini n’umuco

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana yabaye kuri uyu wa 15 Nzeri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ko ibintu 3 byuzuzanya, mu mibereho y’abanyarwanda.

Bitatu Perezida Kagame yagaragaje ko bigomba kuzuzanya birimo idini, Politiki n’imiyoborere. Umukuru w’igihugu yagize ati “Buri kimwe gifite ubwihariko wacyo n’icyo gitanga. Ndetse ahenshi iyo ibyo bintu bidahuye uko ari bitatu bigira ingaruka. Iyo udafashe imyemerere y’idini, ngo ufate imyemerere ya Politiki, ngo ushyiremo imyemerere y’umuco. Iyo utabihuje hari ikibuzemo. Ushobora no kutabihuza ariko ikagira aho igera ariko ntugira 100%. Bigomba guhura rero “

Yifashishije amateka y’u Rwanda Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo uko ari bitatu byagizw uruhare rukomeye mu kongera kubaka u Rwanda rukaba ruri uko rumeze ubu. Ati ” Ni ibyo bintu bitatu twafatanyije ngirango aho tugeze niba ari heza, uko twabifatanyije ubwo byari byiza. Iyo tutabifatanya neza ntabwo tuba tugeze aho tugeze”

- Advertisement -

Perezida Kagame yemeje ko uruhare rw’amadini rudashidikanwaho. Mu mibanire myiza y’abaturage kuko ribatoza indangagaciro. Ati ibyo byombi mu miyoborere biruzuzanya. Hanyuma umuco nawo ukaza ushyiraho za kitazira. Umukuru w’igihugu ariko agasaba yaba abanyepolitiki yaba abanyamadini n’abagendera ku muco cyane kutabiremereza. Bakagerageza kumva ko impinduka zishoboka

Aya masengesho ngarukamwaka yateguwe n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship mu rwego rwo gushimira Imana ibyo yakoreye Igihugu muri manda ishize, uko amatora yagenze, ndetse no kuyiragiza manda nshya u Rwanda rwinjiyemo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:17 am, Oct 6, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 82 %
Pressure 1016 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe