Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe kuwa 21 Kanama rigaragaza ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abajyanama mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali 6.
Abajyanama basohotse kuri iri tangazo barimo na Samuel Dusengiyumva wari usanzwe ari umuyobozi w’umujyi wa Kigali. Barimo Fulgence Dusabimana, Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.
Komisiyo y’igihugu y’amatora iherutse gusubika amatora y’abajyanama bahagarariye uturere tw’umujyi wa Kigali mu nama njyanama yari ateganijwe kuwa 16 Kanama. Nta gihe azasubukurirwa cyari cyatangazwa.
- Advertisement -
Hari abasesengura bagasanga ibi bica amarenga ko Samuel Dusengiyumva azakomeza kuyobora umujyi wa Kigali.
Umwanditsi Mukuru