Mu nama izwi nka Asia Summit iri kubera muri Singapore Perezida Kagame yayumiwe gutanga ikiganiro kugaruka ku urugendo rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Umukuru w’igihugu yasobanuye ko u Rwanda rwubatswe n’amahitamo y’abanyarwanda ubwabo kabone nubwo bose atari ko bagendaga bayumvira rimwe.
Muri icyi kiganiro cyari kiyobowe na Richard Ditizio umuyobozi w’ikigo Milken Institute Perezida Kagame yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo agaragaza ko ari amateka agoye kuyakira ati “Ariko twahisemo kuyasiga inyuma yacu kugira ngo dutumbire imbere heza”.
Ku bijyanye n’amahitamo y’abanyarwanda Perezida Kagame yagize ati “Twagombaga kugira amahitamo nushaka uyite amahitamo y’imirongo migari, ariko iyo mirongo migari yatangiriraga mu bukangurambaga bugera kuri buri wese mu gihugu kugirango abashe kumva impamvu ayo mahitamo ariyo tugomba kugenderaho.”
Iyi nama ngarukamwaka ya 11 yitwa Asia Summit itegurwa n’ikigo Milken Institute iri kubera muri Singapore kuva taliki 18 – 20 Nzeri 2024. Ihuriza hamwe abayobozi, abashoramari, abashakashatsi n’abahanga bagira uruhare mu byemezo isi igenderaho mu nzego nk’umuzima, ishoramari, ikoranabuhanga, uburezi, .. igamije guhuriza hamwe ibitekerezo no kureba amahirwe ahari aganisha ku iterambere ry’abatuye umugabane wa Asia.