Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro yashimiye Perezida Kagame ibyo amaze gukora mu myaka ishize mu guteza imbere ibikorwa remezo ya Siporo.
Ibi Perezida Macro yabivugiye mu nama igamije iterambere rirambye muri Siporo yabereye mu i Louvre. Ni inama yateguwe na Perezidansi y’u Bufaransa na Komite Olempike Mpuzamahanga ku bufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD).
Yahurije hamwe abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, abakinnyi, abahagarariye imiryango ya siporo n’abafatanyabikorwa mu iterambere. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mubitabiriye iyi nama.
Mu ijambo Perezida Macro yagejeje kubitabiriye iyi nama yagize ati “ni ngombwa gutera inkunga iyubakwa ry’ibikorwaremezo byakira imikino n’ibirori bigari ku migabane ya Afurika, Pacific na Amerika Latine.”
Macro yatanze urugero kuri Perezida Kagame ibyo yakoze mu Rwanda ati” ibyo nibyo Perezida Kagame yakoze mu buryo butangaje muri iyi myaka ishize. Njye narabyiboneye mu mikino ya Basketball nakurikiranye ubwanjye.”
Macro yakomeje abwira Kagame Ati “ni ngombwa ko umuryango mpuzamahanga mu gutera inkunga utekereza kuri ibi bikorwa remezo bikenewe. N’imikino muzakira mu 2026 Nyakubahwa Perezida, izaba ari igikorwa ntangarugero ku gihugu no mu karere.”
Ejo tariki ya 26 Nyakanga I Paris mu Bufaransa hazatangira imikino Olympic , Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bazifatanya na Macro n’abandi banyacyubahiro mu birori byo gutangiza iyi mikino bizabera mu mugezi wa Seine
Perezida Macro yacyeje iterambere ry’ibikorwaremezo bya siporo mu Rwanda
Soma inkuru yose hano:https://t.co/ouISr7pRnN
#PARIS2024 #Olympics https://t.co/YMcA3QTVqG pic.twitter.com/gk1SuPABdP— Makuruki.Rw (@MakurukiRw) July 25, 2024