Perezida w’Uburundi Ndayishimiye Evalisiti yahaye ishimwe abasirika 2 avuga ko bitwaue neza mu rugamba barwana na M23 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ibi bihembo Perezida Ndayishimiye yabitanze mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 62 Uburundi bumaze bubonye ubwigenge. Yavuze ko Uburundi bwagiye gutabara Kongo igihugu yise inshuti y’Uburundi.
Yavuze ko hari abasirikare bitwaye neza kuri urwo rugamba yemeje ko bahashyije umwanzi, yavuze ko uyu ari umunsi mwiza wo kubaheba.
Uwa mbere yahembye ni Lt Nderakura Monort yamuhaye umudari wishimwe ndetse na Miliyoni 3 z’amafaranga y’Uburundi yavuze ko ayobora ingabo neza abo ayoboye babizi neza ndetse ko nabasirire bo muyindi mitwe yabatabaye uwo yise umwanzi abamereye nabi.
Undi wahembwe ni Adjidant Nahimana Filmin nawe Perezida Ndayishimiye yavuze ko yabaye intwari ku rugamba ari kumwe na Lt Nderagakura yahawe umudari yongerwa miliyoni 2 z’amafaranga akoreshwa mu Burundi.
Igirikare cy’Uburundi kimaze igihe gifatanya n’icya Kongo kurwanya M23, uyu mutwe wa M23 urwanira mu Burasirasuba bwa Kongo uvuga ko urwanira kugira uburenganzi mu gihugu cyabo no gucyura impunzi za bene wabo bavuga ko zahejejwe mu Rwanda na Uganda.
Kongo yo ivuga ko abagize M23 biganjemo Abanyarwanda ubuyobozi bwa Kongo buhakana ko