Mu gitondo cyo kuwa 20 Nzeri 2024 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola Téte Antonio yageze I Kinshasa ashyiriye Perezida Felix Tshisekedi ubutumwa buvuye kuri Perezida João Lorenço wa Angola. Umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ntabwo ibiri muri ubu butumwa byigeze bimenyekana gusa Minisitiri Téte akimara kubutanga yatangaje ko ibyo urwego rw’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga rwashoboraga gukora mu buhuza hagati y’u Rwanda na RDC byakozwe. Ndetse aca amarenga ko nta bindi biganiro byo ku rwego rw’aba Minisitiri byategerezwa.
Minisitiri Téte Antonio yagize ati: “Twahuriye i Luanda ngo dukore kuri iyi nzira [y’amahoro]. Buri nzira igira inzego, nyuma yo gukora, ibintu bigomba kuzamuka kugera hejuru yacu”.
Ntibizwi neza niba hari ubundi butumwa nk’ubu Minisitiri Téte aza kugeza no kuri Perezida Kagame w’u Rwanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bahuriye I Luanda muri Angola bahujwe na na ugenzi wabo kuri uru rwego muri Angola. Nyuma y’iyi nama Ibinyamakuru muri Angola byavuze ko DR C n’u Rwanda bitumvikanye ku ngingo y’uburyo FDLR yasenywa.
Minisitiri w’itumanaho muri Kongo Patrick Muyaya yari aherutse gutangaza ko muri Angola hari kuganirwa ku ngingo 2. Uko umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wasenywa ndetse n’uko ingabo z’u Rwanda zava ku butaka bwa RDC.