Perezida wa Kenya William Ruto yatanze ubutumwa bushimira abagore bw’Abanyakenya batatu begukanye imidali mu mikino Olempike iri kubera i Paris.
Muri ubu butumwa Perezida Ruto yagize ati “mbega ibirori buduhesheje Ikuzo duhawe n’ikipe ya Kenya iri mikino Olempike I Paris, dutewe ishema na Beatrice Chebet wafunguye akabati k’imidali yacu ya Zahabu itsinda isiganwa rya Metero 5,000. Dushimiye kandi Mary Moraa watsindiye umudali wa Bronze mu isiganwa ry’ibirometero 800 ku bagore. Kuri Faith Kipyegon ho tugumane ukwizera”.
Kugeza ubu aba bagore nibo banya – Kenya bamaze gutsindira imidali muri iyi mikino Olempike ya Paris. Kenya imaze gutsindira imidali 3 uwa Zahabu umwe, uwa Silver umwe n’uwa Bronze umwe.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru