Mugihe tukiri mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, Umujyi waKigali wibutse abari abakoze b’ icyahoze ari Perefegitura y’ Umujyi wa Kigali ( PVK) n’ amakomini yo mu gice Kibarizwamo Umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Gatnu taliki ya 16 Gicurasi 2014, Abayobozi, abakozi b’ umujyi wa Kigali bibutse abari abakozi b’ icyahoze ari Perefegitura y’ umujyi wa Kigali n’ amakomini yo mu gice kibarizwamo umujyi wa Kigali.
Uyu muhango wabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rw’ abazize jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Nyuma hakurikiraho urugendo rwo Kwibuka ( Walk to Remember) rwatangiriye ku ma shuli y’ Intwali rusozerezwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ahakomereje indi mihango yo kwibuka, hakaba habanje gucanwa urumuri rw’ ikizeree ndetse hafatwa n’ umunota wo kwibuka.
Urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye ku ishuri ry’ Intwali
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri Mitali ufite umuco mu nshingano ze.
Mu Ijambo rye yagarutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, aho byakozwe n’ abakagombye kurengera abaturage, yavuze ko ubuyobozi bubi aribwo bwatumye Jenoside ibaho kuko ubwo buyobozi bwakabaye aribwo bwafashe iyambere mukubirwanya ahubwo bafashe iyambere mu kuyitegura bityo akaba aribyo byatumye umugambi ubasha gushyirwa mu bikorwa, ibyo bikaba ari ingaruka z’ ubuyobozi bubi.
Minisitiri w’ umuco na Siporo Mitali protais
Minisitiri Mitali yakomeje yerekana ko Jenoside atari impanuka ahubwo ari umugambi wateguwe kandi utegurwa n’ ubuyobozi bubi bwariho bityo asaba abantu kwirinda ibivugwa ko Jenoside yatewe n’ ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana, mu ijambo rye kandi yavuze ko kwibuka bizaduta abana barimo babyiruka bamenya ububi n’ ingaruka z’ ubutegetsi bubi bigatuma baharanira guhitamo ubuyobozi bwiza.
yaboneyeho gusaba ko mu nzego zo mu Midugudu, hajya habaho guhanahana amakuru kugirango ababuze ababo muri Jenoside babashe kumenya urugendo rwa nyuma rw’ ababo bazize Jenoside.
Fidele Nayisaba Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali
Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside n’ ibikorwa by’ ikandamiza byakorerwaga abatutsi bikagera aho bifatwa nk’ ibintu bisanzwe kuko yariyo ntero y’ ubutegetsi bwari buriho icyo gihe aho yamamzwaga na benshi mu bakozi n’ abayobozi bariho.
yakomeje avuga ko habaho kwibuka mu Mujyi wa Kigali kuko habayeho ubuyobizi bubi, aho abategetsi bariho barenze kunshingano zabo zo kwita kubo bari bashinzwe, kubabungabungira ubuzima no kubashakira ineza ariko akaba ataribyo bakoze, zikaba arizo ngaruka za Jenoside.
Mu buhamya bwatanzwe herekanwe ukuntu abategetsi bose bariho guhera ku buyobozi bwo hasi bwa serire,segiteri na komini bazaga gufata amabwiriza ku Perefegitura yo kujya Kwica abatutsi, uwtanze ubu buhamya akaba yibaza ukuntu abakarengeye abantu aribo babatanze ngo bicwe, bityo aboneraho gushimira ubuyobozi bwiza dufite buhora buzirikana abo bushinzwe.
Uwatanze ubuhamya
Uwavuze mu izina ry’ Imiryango yabuze ababo bari abakozi ba Perefegitura y’ Umujyi wa Kigali n’ amakomini yo mu gice kibarizwa mumujyi wa Kigali yasabye ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali ko bareba uburyo hashyirwaho urwibutso rw’ abari abakozi ba Perefegitura y’ Umujyi kugirango nabo bajye babona uko bunamira ababo bazize Jenoside bityo yaboneyeho no kubasaba ko babaha umwanya bakaganira bakabereka uko bamerewe ndetse n’ uko babyumva. yasoje ashimira Umujyi wa Kigali kuba waratekereje gushyirahoo gahunda yo Kwibuka abari abakozi bayo.
Uwavuze mu izina ry’ ababuze ababo bakoraga muri Perefegitura y’ Umujyi wa Kigali
Icyagarutwseho cyane muri uyu muhango ni uko, imigambi yose wasangaga itegurirwa mu cyahoze ari Perefegitura y’ umujyi nyuma imyanzuro ikoherezwa mubindi bice byose by’ igihugu, ibi byaterwaga n’ uko inzego nyinshi zakoreraga mu mujyi wa Kigali hakiyongeraho n’ ibitangazamakuru nka RTLM, Kangura ndetse rimwe na rimwe na Radiyo Rwanda hakaba hari aho yagiye ikoreswa.
Babanje gusobanurirwa amateka y’ urwibutso rwa Kigali
Evode MWIZERWA/ Makuruki.com