Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari bishingiye ku miyoborere, aho nk’ibitero bimwe na bimwe bigabwa mu Karere bituruka ku kuba rimwe na rimwe abaturage badafitiye icyizere ubuyobozi.
Yatanze urugero ku buzima bwe, avuga ko umuryango we wafashe inzira y’ubuhunzi ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko, bamwe bajya muri Uganda abandi bajya ahandi. Yavuze ko kugira ngo ibyo bibe, bifite amateka maremare ahera mu gihe cy’ubukoloni.
Ubwo Ingabo za FPR zabohoraga igihugu, yavuze ko inshingano zari ukubaka igihugu cyunze ubumwe kimeze neza kurusha uko cyari kimeze na mbere y’ubukoloni gusa nabyo kubigeraho, bigashingira ku ndangagaciro zihoraho zirimo gutekereza ku cyagirira akamaro abaturage.
Ati “Ugatekereza ku cyateza imbere imibereho myiza y’abaturage. Iyo imikoranire nk’iyo yo gutekereza inyungu z’abaturage itariho, hanyuma rimwe na rimwe ugasanga abayobozi barakora mu nyungu zabo bwite aho kuba abaturage, ibyo nta kabuza, birema ibyo turi kuvugaho by’ibitero bya hato na hato.”
Yavuze ko uburyo bwo kubikemura, ari uko ubuyobozi buba bushyize imbere inyungu z’abaturage. Iyo bibaye, imitwe yitwaje intwaro ibiri inyuma yisanga nta hantu ifite ho gupfumurira.
Yatanze urugero avuga ko aribyo byafashije u Rwanda, binyuze mu kuba abayobozi batega amatwi abaturage, bakumva ibibazo bafite.
Umukuru w’Igihugu yavuze ku mitwe y’iterabwoba iboneka muri Afurika, avuga ko ishingiye ku miyoborere n’ubushobozi bw’ibihugu mu kuyirwanya, uhereye ku mpamvu zatuma ibaho.
Yavuze ko kurwanya iyi mitwe mu buryo bwa gisirikare byonyine bidahagije, ahubwo bikwiye ko ikibazo cyayo kireberwa mu mizi, hagasesengurwa impamvu zituma ibaho aho inyinshi ziba zishingiye kuri politiki.