I Kigali mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko hatangiye inama y’iminsi itatu ihuza abagore baturuka mu Nteko zishinga Amategeko zigera kuri 43, aho baje kungurana ibitekerezo na bagenzi babo bo mu Rwanda ku ruhare rw’abagore bari mu Nteko muri sosiyete, aho abayitabiriye basabwa kwerekana ubushake n’ubufatanye mu kibazo cyo kugaruza b’abakobwa 200 bashimuswe muri Nigeria n’Umutwe wa Boko Haram.
Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’Inteko Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda/Umutwe w’abadepite Nyakubahwa Mukabalisa Donatille aho wifurije ikaze mu Rwanda ku bashyitsi bayitabiriye ndetse no kuzagira ibiganiro byiza.
Perezida w”umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Mukabalisa Donatille
Uwashinze Ihuriro ry’abagore bari mu Nteko zishinga Amategeko WIP (Women in Parliament) ari we Silvana Koch Mehrin mu ijambo rye yagarutse kugushimira u Rwanda na Perezida wa Repuburika uburyo bemeye kwakira iyi nama. Yaboneyeho gusaba abitabiriye iyi nama ubufatanye ngo barebe uko bagaruza abana 200 b’abakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram mu minsi yashize mu gihugu cya Nijeriya.
Madamu Silvana Koch Mehrin
Benshi mubaje bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bafashe ijambo baje bahagarariye ibihugu byabo, bashimye iterambere u Rwanda rwagezeho banashima intambwe umugore wo mu Rwanda yateye n’ijambo umugore yahawe mu gihugu. By’umwihariko buri wese wavuze ntiyaburaga gushimira Perezida Paul Kagame uburyo adahwema kugaragaza ko ashyigikiye iterambere ry’abagore.
Uhagarariye Afurika yunze ubumwe Dlamini Zuma yashimye u Rwanda avuga ko usibye no kugira abagore benshi mu Nteko ngo no mu zindi nzego z’ubuyobozi abagore bagaragaramo, akaba ari ikintu asanga cyo kwishimira no kwigira ku Rwanda.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye Perezida wa Sena y’u Rwanda Nyakubahwa Ntawukuriryayo Jean Damascene, Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe Nkosazana Dlamini Zuma n’abandi batandukanye.
Nyuma y’akaruhuko, gato hakurikiyeho umwanya w’ibiganiro harimo icyatanzwe na Mary Gahongizire wauze ku ntambwe abagore bo mu Rwanda nzego z’umutekano aho yasonauriye abitabiriye ko mu ngabo z’igihugu kuri ubu abagore ari hafi 50% muri polisi bakaba bari ku kigero cya 40% mu gihe mu bacungagereza ari nabo bangana na 20%. Aha Mary Gahonzire akavuga ko n’ubwo mu bacungagereza umubare ukiri muto ariko intambwe yatewe nini cyane kuko mbere ya Jenoside nta mucungagereza w’umugore wabagaho.
Mary Gahonzire atanga ikiganiro
Muri iyi nama hakaba hari n’imurikagurisha rizgaragaza bimwe mu bikorwa by’abagore bo mu Rwanda, hakaba kandi herekanywe filimi igaragaza intambwe abagore bo mu Rwanda bagezeho.
Ku munsi wa kabiri w’iyi nama abayitabiriye bakazagira ingendo hirya no hino mu gihugu, aho bazerekwa byinshi mu byo u Rwanda rumaze kugeraho byagizwemo n’uruhare rukomeye n’abagore bo mu Rwanda. Ikaba izasoza imirimo yayo tariki ya 03 Nyakanga 2014 ari nabwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame azageza ijambo kubayirabiriye.
Photo: Lambert/ MakuruKI.com