Icyegeranyo cyshyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo kirerekana ko abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 44 bakuyemo inda mu mwaka wa 2009.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko hafi ½ ari byo bingana na 47% cy’izo nda ziba zitarateganyijwe, 22% z’inda nizivanwamo ku bushake na 63% ni izivuka ku buryo butungaranye na ho 15% nizivanamo.
Imwe mu mpamvu nyamukuru y’ibi bipimo biri hejuru ni abakobwa bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bari hagati y’ikigero kiri hagati y’imyaka 15 na 29.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko usibye kuba ibi bigira ingaruka zirimo ugutwara ubuzima bw’abazikuramo, binagira n’ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko buri mwaka hagenda akayabo k’amadorari hafi miliyoni 1,7 kuko nibura kugira umuntu umwe wakuyemo inda yitabweho bifata amadorari 93.
Tubibutse ko mu Rwanda gukuramo inda ku bushake ari icyaha gihanwa n’amategeko, ariko kuva mu mwaka wa 2012 hashyizweho itegeko ryemerera bamwe kuba bakuramo inda ku mpamvu ziteganyijwe n’iryo tegeko, nko kuba uwatwaye inda yayitwaye afashwe ku ngufu cyangwa bigaragara ko kubyara iyo nda bishobora kuba byashyira mu kaga ubuzima bw’uyitwite.
Ubu bushakashatsi buje mu gihe mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’abakobwa babyara abana bakabata mu misarani bakivuka, aho usanga abiganjemo ari abakozi bo mu ngo.