Kabarisa na mushiki we batanga imbabazi/bamwe mu basonewe imitungo bangije (photo Izuba rirashe )
Abantu 28 bo mu kagari ka Nyabivumu mu Murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe basonewe n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu muryango w’uwitwa Sebitabi Damien wari utuye muri aka kagari, ubwishyu bungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 781,200.
Kabarisa Jean Claude, ukomoka muri uyu muryango watanze imbabazi avuga ko guha aba bantu bose imbabazi ari uburyo bwo kongera kubaka igihugu kuko usanga ngo aba bantu bagira ipfunwe ndetse n’ubwoba, babarinda guhora bihishanwa n’ubuyobozi kuko ngo bari baratanze imbabazi mu buryo bw’umuryango.
Kabarisa ati “twebwe mu buryo bwo kongera kubaka igihugu twateguye ko aba bantu bose tugomba kubamara ubwoba n’ipfunwe kuko twebwe nta pfunwe dufite. Twagira ngo n’ubuyobozi bumenye ko izo mbabazi twazitanze kuko twari twabikoze hagati mu muryango bityo buri wese yumve ko afite umutekano areke kujya ahora yihisha ubuyobozi”.
I
Muhirwa Jean Damascene, ukomoka mu muryango wagize uruhare mu gusahura ndetse no kwangiriza uyu muryango muri jenoside avuga ko baterwaga ipfunwe n’ibyo imiryango yabo yakoreye aba bari abaturanyi babo, ariko ngo kuba abasigaye muri uyu muryango baberetse umutima w’imbabazi ngo bagiye kubana nta rwicyekwe.
“twaterwaga ipfunwe n’ibyo imiryango yacu yakoreye abaturanyi babo, ni inzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko Leta nziza yabidushishikarije; nabo bakaba babashije kubishyira mu bikorwa batanga imbabazi, ubu tugiye kubana neza nta rwikekwe”.
Umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga mu ifasi y’Akagari ka Nyabivumu; Kavoma Patrick, avuga ko kuba hari abarokotse jenoside batanga imbabazi ku babononeye ari intambwe ikomeye yerekana ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge irimo igerwaho, ikindi ngo byoroshya akazi dore ko ngo hari aho usanga abishyuzwa nta bushobozi bafite bwo kwishyura.
Aba bantu 28 buri wese yagombaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda 27,900, gusa ngo nayo ntabwo yari ahwanye n’ibyo bangije byose.
Inkuru dukesha Izuba rirashe!