Umuryango IHURIRO RY’INKUNGA (United For Assistance) ufite ikicaro mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda mu bihugu bitandukanye (Burayi, Amerika, Aziya n’Afurika bamaze iminsi mu gikorwa ngaruka mwaka kigendana n’isozwa ry’igifungo cy’ukwezi kwa RAMADHAN, aho abanyamuryango biryo huriro bakoze igikorwa cyo gufasha abavandimwe babo batishoboye hatangwa ZAKATUL FITRI 2014, mu ntara zose z’u Rwanda ndetse no mu magereza amwe namwe atandukanye mu Rwanda, aho batanze ibiribwa mu rwego rwo kugaburira abavandimwe babo.
Nkuko tubibwirwa n’uhagarariye w’iryo huriro mu Rwanda, Dr Ismael BUCHANAN, ihuriro United for Assistance rigamije guteza imbere imibereho myiza ndetse no gushyigikira ibikorwa bijyanye no gufasha imiryango ikennye yo mu karere ka Afrika y’iburasirazuba bwo hagati, muri ibyo bihugu twavuga : Rwanda, Burundi, RDC, Uganda, Tanzaniya na Kenya.
Mu nkunga abanyamuryango biryo huriro bashoboye gukusanya uyu mwaka mu gikorwa cya ZAKATUL FITIR, ikaba igera hafi kuri million zisaga enye (4.000.000 frw), ni muri urwo rwego hatanzwe ibintu bitandukanye harimo kugaburira abatishoboye batanga Umuceri, Amavuta, Inyama, n’ibindi.
Nkuko umuyobozi wiryo huriro Dr. Ismael Buchanan, akomeza abivuga, Ibindi bikorwa iryo huriro ryibandaho harimo: Gufasha imiryango ikennye hamwe n’imfubyi mu kurwanya ubukene karande biciye mu burezi; aho barihira abanyeshuri batandukanye biga muri za Kaminuza mu Rwanda, Gufasha imiryango ikennye mu bikorwa bibyara inyungu. (umwaka ushize hatanzwe inguzanyo kuri Cooperative zifite imishinga iciriritse…), Gufasha imiryango imwe nimwe kwiteza imbere hatangwa ZAKATUL FITIRI, na MUTUELLE DE SANTE.
Dr. Ismael Buchanan, yaboneyeho umwanya wo gushimira cyane abanyamuryango bose b’ihuriro, ari abari mu Rwanda ndetse no mumahanga, ubwitange bagaragaza muri ibyo bikorwa mu gufasha abatishoboye, ashishikariza nabandi bavandimwe bose bifuza kugana uwo muryango.