Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ibikorwa remezo baraburira abakozi ba Leta bakoresha imodoka za Leta n’izi mishinga ya Leta mu nyungu zabo, ko itegeko n’amabwiriza abibazuza kandi ko uzabifatirwamo azabiryozwa.
Spt NDUSHABANDI JMV, Umuvugizi wa Traffic ya Police
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’Umutekano mu Ndushabandi Jean Marie Vianney yavuze ko abakoresha imodoka za Leta mu kujya guhaha ku isoko, mu gutaha amakwe no kujyana abana ku ishuri, ndetse no kujya mu kabari nabazikoresha mu zindi nyungu zitajyanye n’akazi kazo nko kuzijyana ku masambu n’amafamu yabo ko bitemewe kandi ko bihanirwa n’amategeko.
Spt Ndushabandi yatangaje ko usibye abayobozi bakuru b’igihugu bemerewe gukoresha imodoka igihe cyose, nta mukozi wa Leta cyangwa umuyobozi wemerewe kuraza ikinyabiziga cya Leta mu rugo iwe. Imodoka za Leta kandi zigiye mu butumwa mu Ntara zigomba kuba zifite urupapuro rw’inzira (feuille de route) n’urupapuro rw’ubutumwa bw’akazi bw’uyijyanye (ordre de mission) bigaragaza igihe imodoka igiye n’aho igihe n’igihe izagarukira. Spt Ndushabandi avuga ko Ministeri y’ibikorwa Remezo ari yo igena amabwiriza agenga imodoka za Leta.
Ikindi ni uko imodoka ya Leta igomba kuba ifite ubwishingizi, ibiyiranga by’ibyangombwa ndetse ikanagira n’ikirango kiri mu mpande zombi cyanditse mu buryo bugaragara. Ikindi ni uko imodoka ya Leta igiye mu butumwa hanze y’igihugu igomba kugira ubwishingizi bwo mu gihugu igiyemo.
Supt Ndushabandi yagtangaje ko imodoka izafatwa ikoreshwa muri bumwe muri ubu buryo izafatwa igashikirizwa Minisiteri y’ibikorwa remezo.
Tubibutse ko abayobozi ba Leta bo ku rwego rwo hejuru kuva kuri Perezida wa Repuburika, aboyobozi b’imitwe y’Inteko ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ari bo Itegeko ryemerera kugenerwa imodoka za Leta, abandi bayobozi bakuru bakaba bafashwa uburyo bwo kwigurira izabo bigengaho b. Ariko aha ibigo bya Leta n’imishinga bikaba bigira imodoka zifashishwa mu kazi. Akenshi ukaba usangwa zifashishwa n’aba bakozi muri gahunda .
Supt Ndushabandi yavuze ko ibindi binyabiziga bifite umwihariko ari iby’inzego zishinzwe umutekano, zemerewe gukora amasaha ayo ari yo yose.