Mu muhango wo gushyira hanze igitabo “Crucible of The Ages” cy’umwanditsi Wole Soyinka , Perezida Paul Kagame yavuze ko ubusanzwe Africa ikeneye abantu b’ibitekerezo nka Soyinka kuko abaturage ba Africa bakeneye ibirenze kuramuka no kuva mu bukene ahubwo bashaka no kwamamara ku rwego mpuzamahanga.
Kagame mu muhango wo gushyira hanze igitabo cya Soyinka
Kagame yavuze ko Africa yamaze igihe kinini yigana iby’amahanga ariko byose ntibigire akamaro.Yavuze ko Africa yaretse ibyari inshingano zayo ikabiharira abandi ari nabyo byagiye biyigiraho ingaruka nyinshi.Yagize ati: “Twaretse gushakira ibisubizo byacu muri twebwe ubwacu maze tubiharira abandi.Icyabirenganiragamo ni igitinyiro cya Africa.”
Umusaza Soyinka asuhuza Perezida Kagame
Kagame yavuze ko kugirango Africa irenge ibibazo byose yanyuzemo bisaba abayobozi bashoboye kandi bumva ko abaturage bakeneye kurenga imyumvire yo kuva mu bukene no kuramuka.Yagize ati : “Africa ikeneye abayobozi bigirira ikizere, barangwa n’udushya kandi bashyira mu gaciro bashishikazwa n’imibereho myiza y’abaturage…….dushaka kurenga kuva mu bukene , dushaka guhangana ku rwego mpuzamanga kandi tukaba ibyamamare”.
Yavuze ko abanyarwanda banze kuba mu gahinda gusa , ahubwo ngo bashyize ingufu hamwe biyubakira igihugu kibakwiriye. Kagame kandi yatangaje ko yishimiye kwicara hamwe n’abanditsi.Yashimiye Soyinka uburyo yakomeje guharanira ubumwe muri Africa , ndetse bigera naho afungwa imyaka ibiri ariko ntiyacika intege.
Kagame aganira na Soyinka
Yavuze ko yibuka interuro Soyinka yanditse ubwo mu Rwanda hari hari gukorwa Jenoside , iyo nteruro ni “True words were never spoken” cyangwa “amagambo y’ukuri ntiyigeze avugwa”.
Soyinka yashimye u Rwanda ku buryo ruha agaciro ikiremwamuntu.Soyinka Yagize ati : “Impinduka nabonye mu Rwanda zishingiye ku gaciro k’ikiremwamuntu , aribyo bidutandukanya n’ibikoko byo mu ishyamba.”
Umwanditsi Wole Soyinka
Igitabo Crucible of The Ages cya Soyinka
Soyinka w’imyaka 80, ni umwanditsi w’ibitabo n’inkuru nyinshi.Igitabo cyamenyekanye cyane ku isi hose ni “The trial of brother Jero”.
Ferdinand M.