Thursday, March 4, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact
Makuruki
  • Home
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politiki
  • UBUKUNGU
  • Umurimo
  • Login
No Result
View All Result
Makuruki
Home Politiki

Benshi bagize icyo bavuga ku byaha Umuhanzi MIHIGO Kizito na bagenzi be bakurikiranyweho! “Abo igihugu cyahawe amahirwe ni bo bakimye amatwi” Perezida wa Sena.

admin by admin
May 2, 2014
in Politiki
0
0
SHARES
1
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

images-jpgddd.jpg

Kizito yatangiye ubutumwa abunyuza mu bitaramo mu nsengero

Related posts

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

February 4, 2021

“Gitifu warashwe; igisambo gikorana n’umwanzi!” Guverineri BOSENIBAMWE

August 4, 2014

Nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu, Umuhanzi Kizito Mihigo atawe muri yombi, akekwaho ibyaha byo kugira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repuburika no kugambanira igihugu, aho ashinjwa kugirana ubufanye n’imitwe irwanya ubutegetsi irimo RNC na FDLR, ndetse nawe ubwe akaza kugenda yiyemerera ibyo arengwa guhera mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse n’imbere y’urukiko rwibanze rwa Kacyiru, benshi mu bayobozi batandukanye mu butumwa bagenda batanga hirya no hiryo mu bikorwa byo kwibuka, bagiye bagaruka kuri uyu muhanzi na bagenzi be.

Dr. DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre; Perezida wa IBUKA

Ku ikubitiro, uwabimburiye abandi ni Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA, ubwo hibukwaga abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe abatutsi tariki ya 13/04/2014; Dr. DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre ni we w wabaye uwa mbere mu mvugo iteruye agira icyo avuga ku muhanzi Kizito Mihigo.

Yagize ati “Mu bantu bavuga rikijyana nabo numvaga hari icyo nababwira, ndatekereza cyane nko ku bahanzi, bakwiye kwitondera rwose ibihangano byayobya bitwaje ko ubundi basanzwe bakunzwe mu gihugu n’ahandi . Ibyo tugezwaho n’abahanzi ndetse n’abandi bahabwa urubuga rwo gutanga ibitekerezo, tugomba kujya tubisesengura tukareba ko bidatiza umurindi abashaka kugirira nabi abanyarwanda, twasanga hari ibishaka kuturoha tukabyitaza”

Ministiri Mitali Protais, asanga Kizito adakwiye gukomeza gufatwa nk’icyamamare!

Ubwo ku itariki ya 15 Mata 2014, ku rwibutso rwa Ruhanga ubwo hibukwaga inzirakarengane mu Karere ka Gasabo, Ministiri w’Umuco na Siporo ari nawe ufite abahanzi mu inshingano yagarutse kuri Kizito Mihigo mu magambo ye agira ati “Ntabwo Kizito Mihigo uyu munsi akwiye gukomeza kuba umusitari, yari umusitari mu ndirimbo, mu buhanzi bwe, ariko ntakomeze kuba umusitari kuko yafashwe, ni mumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose.” Yakomeje agira ati “inzego z’umutekano zacu ntabwo zihubuka, amakuru zatangaje ni uko zifite gihamya ko hari agatsiko k’abantu nawe (Kizito) arimo bamaze igihe kitari gito bakorana n’aba bagizi ba nabi navugaga.”

MYICT: Umunyamabanga uhoraho nawe hari uhoraho hri uko abibona.

Ubwo hibukwaga urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi tariki ya 30/04/2014, umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’urubyiruko nawe yagarutse mu mvugo iziguye kuri Kizito na bagenzi b’urubyiruko kuba barashutswe bityo asaba urubyiruko kwirinda abarushuka yagize ati “ …mwarabibonye mu minsi yashize hari urubyiruko cyangwa rwarakoreshejwe mu guhungabanya ibyiza by’igihugu cyacu, icya mbere na mbere kigomba kuranga urubyiruko ni ugukunda igihugu” yakomeje asobanura naho uyu munsi haba hari ibitagenda kwihangana ko hari umunsi bizagenda yagize ati “..naho byaba byananinye ntacyo wagurana igihugu cyawe. Naho byaba bitagenda neza none ejo bizagenda neza, nawe utagera ku byo wifuza ntacyo wagurakana guhemukira cyangwa kugambanira igihugu cyawe ntago byakugeza ku mahirwe, nta mahoro wagira..” akaba yarasabye urubyiruko kugira umutima ukunda igihugu kuruta ibindi byose bakwifuza kugeraho.

Umunyamabanga wa Ibuka

Perezida wa Sena ati “abo Umwami yahaye amata ni bo bamwimye amatwi”

Ageza ijambo ku rubyiruko rwitabiriye umugoroba wo kwibuka wari wateguwe n’Inama y’igihugu y’urubyiruko Perezida wa Sena nawe yagarutse kuri Kizito muri aya magambo mu mvugo iteruye “Iyo abantu batangiye gutanisha abana b’urubyiruko nkuko byagaragaye ejo bundi aha.., kandi umuntu agahemukira igihugu cyamuhaye amata, nkuko bakubwira ngo abami umwami yahaye amatwi bamwimye amatwi; abo igihugu cyahaye amahirwe bakimye amatwi, bakimye ingufu zo kugikorera..” asanga urubyiruko rudakwiye kwemera gukoreshwa gusenya igihugu cyabajeje kuri byiza n’amahirwe.

IMG_0950.jpg

Ntawashigikanya ko Kizito yari yarigaruriye imitima y’abanyarwanda n’abayobozi kubera ubutumwa yatangaga mu ndirimbo

Uretse abayobozi mu nzego zitandukanye, no hanze usanga abantu batabasha kwiyumvisha uburyo Kizito yaba yishoboye mu bikorwa nka biriya bigamije kurwanya igihugu cyamufashe kwiga akanabasha kugera ku rwego rw’umuziki n’ibindi bikorwa yaramaze kugeraho.

Ese koko Kizito MIHIGO yaba yaragiye ahabwa amahirwe n’igihugu

IMG_0805.jpg

Ubwo abayobozi ba Gouvernement bari bitabiriye igitaramo cya KIZITO

Tubibutse Kizito Mihigo ari umwe mu bagize uruhare mu guhanga indirimbo yubahiriza igihugu, nyuma Kizito yaje kuza guhabwa na Perezida wa Repubulika amahirwe yo kujya kuminuza mu muziki ku mugabane w’uburayi kuva muri 2003- 2008. Agarutse mu Rwanda yagiye agaragara mu bikorwa byo kwibuka, Rwanda Day, aho yabaga yajyanye n’abaherekeje umukuru w’igihugu. Kizito kandi yajyaga agaragara mu mihango y’iigihugu ariririmba yubahiriza igihugu, akaba yarahawe kandi igihembo cya CYRWA na Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nk’urubyiruko rwagize ibikorwa by’indashyikirwa.

kask.jpg

Aya mahirwe agira bake

dddd.jpg

Aha yari yajyanye n’umukuru w’igihugu muri Rwanda Day i Chicago muri Amerika

Kizito Mihigo kandi yahawe igihembo n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza RGB cya Miliyoni umunani (8,000,000 Frws) umwaka ushize kubera ibikorwa bye, ahabwa inka n’umuryango Ibuka mu mwaka wa 2011 ubwo yasohoraga indirimbo “twanze gutoberwa amateka” bitewe n’uburyo yakunzwe ikanafasha abanyarwanda.

ggg.jpg

Aha hari tariki 20/08/2011

IMG_0898.jpg

Aha Ministre w’Intebe yarimo ashima ibikorwa bya Kizito na Fondation ye

Ibi ni byo bishingirwaho na benshi ko Kizito Mihigo atarakwiye no kuba akekwa mu batekereza kuba yagirira nabi igihugu, kuko ari mu bo cyahaye amahirwe abonwa na bake.

Nubwo urubanza rwa Kizito Mihigo, rutatangira kuburanishwa mu minsi, rwitezweho kuzakurikiranwa n’abantu benshi kubera uburyo uyu muhanzi yari akunzwe n’abantu besnhi, dore ari umwe mu bari bamaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda biturutse ku ndirimbo ze, cyane cyane abacitse ku icumu, tutitabagiwe n’abagize uruhare muri Jenoside, dore ko yari aifite umwihariko wo gutanga butumwa abinyujije mu ndirimbo z’ubumwe n’ubwiyunge n’ibikorwa yakoreraga mu magereza abinyujije muri Fondation ye KMP (Kizito Mihigo pour la Paix).

ad.jpg

Aha yaririmbaga mu gihe cyo kwibuka

s.jpg

Ubu KIZITO na bagenzi bari mu maboko y’ubutabera aho bakurikiranwaho ibyaha bikomeye

Previous Post

PGGSS IV: Jay Polly na Senderi umwe arasaba undi kumurekera igikombe.

Next Post

Perezida w’Abafana ba Rayon Sports na bagenzi be bamaze kurekurwa n’Urukiko!

Next Post

Perezida w’Abafana ba Rayon Sports na bagenzi be bamaze kurekurwa n’Urukiko!

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

RECOMMENDED NEWS

Ihanuka ry’indege ya Air Algerie ryaba ryaratewe n’ikirere kibi

7 years ago

Uganda:Dr Kiiza Besigye asanga abadepiete ari abo kurya amafaranga gusa

7 years ago

Ubwongereza: Umunyamideli Josie Cunningham aragurisha amatike ku bashaka kuzaza kureba aho abyara.

7 years ago

Kenya :Umugabo watorotse gereza yabwiye urukiko ko atazi uburyo na we yatorotse

7 years ago

FOLLOW US

  • 81 Followers
  • 45.8k Followers

BROWSE BY CATEGORIES

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

POPULAR NEWS

  • Nyuma y’imyaka 64, mu Rwanda hongeye kuvumburwa ubwoko bw’ikinyabuzima cyari cyarazimiye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Mashami ashobora kuba yarasinyanye abasezerano na FERWAFA atazi icyo avuga.

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Yiyahuye amaze kumenya ko yaryamanye n’uwo bahuje amaraso

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Demba Ba yavunitse imvune yateye ubwoba abakunzi ba ruhago ku Isi nzima

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Minisitiri w’Intebe MUREKEZI Anastase amaze kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko Gahunda ya Guverinoma nshya!

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
Makuruki

Tubagezaho amakuru asesenguye

Follow us on social media:

Recent News

  • Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari
  • Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone
  • DR.Congo: Thambwe Mwamba akekwaho kunyereza miliyoni $7

Category

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

Recent News

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

February 4, 2021
Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

February 3, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Home

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In