Kuri uyu wa kane tariki 17/7/2014, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kiyumba,aho yakiriwe na guverineri w’intara y’amajyepfo, meya w’akarere ka Muhanga n’abaturage batari bakeya mu rwego rwo kuganira nabaturage.
Perezida Paul KAGAME ageze mu Ndiza yabanje gusuhuza abaturage
Uru ruzinduko akaba ari rumwe mu ngendo Perezida Kagame agenda agirira mu Turere dutandukanye tw’igihugu, ahao asura ibikorwa by’amajyambere, akaboneraho n’umwanya wo gusura no kuganira n’abaturage. Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yari aherekejwe n’abayobozi baatandukanye muri Guverinoma n’izindi nzego z’Ubuyobozi
Abaturage bari babukereye kwakira umukuru w’igihugu
Mu Ijambo rye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku bari aho, yashimiye ibikorwa by’indashyikirwa abaturage b’ako Karere ka Muhanga bamaze kugeraho ndetse anabemerera ubufasha mu gucukura amabuye y’agaciro nyuma y’impungenge abaturage bari bamaze kumugaragariza ko bagikoresha uburyo buciriritse cyane.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse cyane ku bashaka guhungabanya umutekeno w’abanyarwanda aho yagize ati “abazana politike mbi n’umutekano muke, umuti wabo turawufite kandi ntago uruhije.”Yasoje kdi asaba abaturage gukomeza kwirindira umutekano no kwiremamo icyizere n’ubushobozi abizeza ko ibisigaye aribyo byinshi kandi byiza kurusha ibimaze gukorwa.
Perezida Kagame yakira ibibazo by’abaturage
Muri uruzinduko Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kwakira ibibazo no kumva ibitekerezo by’abaturage byaranzwe ahanini byaranzwe no gushima Nyakubahwa Perezida Kagame ku byo bamaze kugeraho bamukesha.
Perezida Kagame kandi yamurikiwe bimwe mu bikorwa by’ubuhizi n’amajyambere abaturage bigejejeho mu kwiteza imbere ubwabo
Perezida Kagame asura ibikorwa by’abaturage bitandukanye
Ikindi cyagaragaye muri uru ruzinduko ni uburyo usanga bamwe mu baturage bo mu tundi Turere no mu zindi Ntara bajya aho bazi ko Perezida wa Repuburika, aza kujya kugira ngo babone uko babaza ibibazo byabo bitakemuwe n’inzego z’iwabo babarizwamo. Urugero ni urw’umuturage waje avuye mu Karere ka Kicukiro aje kubariza icyibazo cy’akarengane ke mu Karere ka Muhanga. Perezida Kagame akaba yahise agishinga Umuvunyi Mukuru.
NSENGIMANA Jean