Nyuma y’ aho mu bitangazamakuru hagiye hasohokamo inkuru zavugaga ko umushoramari uzwi cyane mu Gihugu cy’ u Rwanda ndetse no mu mahanga ari we Rujugiro Ayabatwa Tribert ko yaburiwe irengero, amakuru dukesha ikinyamakuru Imirasire kuri ubu Kayumba na bagenzi be muri RNC nibo batungwa agatoki ko bamuhoye ko yari yatangaje ko agiye gutahuka mu Rwanda.
Rujugiro Tribert bivugwa ko bitazwi aho aherereye
Nyuma y’ ibura rya Rujugiro, uwitwa Ntwari Frank bari biriranywe, ngo ni we wagiye atangaza ko uyu mugabo yabuze ariko ntatangaze uburyo yabuzemo bityo nawe akaza mu bashyirwa mu majwi ko bazi neza ishimutwa rye hakiyongeraho na Kayumba ndetse na David Himbara.
Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru cyandika cyitwa Gasabo no 148 yo kuwa 11 Kamena 2014, yavugaga ko Rujugiro yabuze ariko abura ari kumwe n’ uyu Frank bityo ngo aba ari nawe utangaza ayo makuru ko yabuze.
Nk’ uko ibitangazamakuru bitandukanye bigenda bitangaza amakuru atandukanye ku ishimutwa rya Rujugira, ngo icyaba cyihishe inyuma y’ iryo shimutwa rye ngo ni uko Kayumba Nyamwasa yari yamenye ko ashaka gutaha mu Rwanda akava mu buhungiro bityo nawe akaba yaratinyaga ko yazahagera akamena amabanga yabo dore ko bakoranaga muri RNC, nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru Rushyashya.
Dr. David Himbara wahoze akora mu biro by’ umukuru w’ igihugu ari umujyanama nyuma agahunga igihugu akaba atanakivuga rumwe na Leta y’ u Rwanda, ngo niwe wamennye ibanga rya Rujugiro ko agiye gutahuka dore ko bari bamaze iminsi bakorana anamushakira abashoramari bagombaga gufatanya mu mushinga wo kwagura uruganda rwe rw’itabi ruri i Goma muri RD Congo.
Rujugiro ngo yaje kuganiriza David Himbara ko ashaka gutaha abona ibyo kuba mu buhungiro no kurwanya Leta birimo kumuteza igihombo kinini ngo kuko Gen. Kayumba na Col. Karegeya bari bamwijeje ko gufata Leta bitazatwara umwanya none akaba abona bitagishobotse.
Kayumba Nyamwasa, ukekwa kurigisa umunyemari Rujugiro
Nyuma y’ ibura ry’ uyu mushoramari, umuryango we urimo gushyira ku gitutu Ntwari Frank ngo agaragaze aho ari bityo bakaba baratanze n’ imyirondoro y’ abandi bacyekwaho kuba bihishe inyuma y’ icyo gikorwa ku bashinzwe umutekano, bityo Himbara we akaba yarahise asubira muri Canada.
Uyu mugabo w’ umunyemari, usibye kugira imishinga mu Rwanda, ayifite no mu bindi bihugu nk’ u Burundi ari na ho bivugwa ko yaburiye, indi mishinga ye ikaba no muri Afurika y’ Epfo ariko akaba yaragiye avugwaho byinshi bitandukanye muri ibi bihugu akoreramo atungwa agatoki mu inyereza ry’ imisoro ariko kugeza magingo aya hakaba hataramenyekana aho aherereye.