Thursday, March 4, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact
Makuruki
  • Home
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politiki
  • UBUKUNGU
  • Umurimo
  • Login
No Result
View All Result
Makuruki
Home Politiki

General RUVUSHA Emmanuel na Gitifu w’Akarere baba bararozwe binyujijwe mu byo kurya, Hotel baririyemo ihita ifungwa!

admin by admin
June 9, 2014
in Politiki
0
0
SHARES
1
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

arton12766-cd6ea_1_.jpg

Gen RUVUSHA Emmanuel

Related posts

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

February 4, 2021

“Gitifu warashwe; igisambo gikorana n’umwanzi!” Guverineri BOSENIBAMWE

August 4, 2014

Ku cyumweru gishize taliki ya 1/6/2014 nibwo Gen Emmanuel Ruvusha ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, ari kumwe na Maj Donat Bikaga hamwe na Fideli Byiringiro,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi bafashe ifunguro rigizwe n’inkoko yokeje n’ibiyeherekeje ariko rihita ribagwa nabi bava aho ngaho bajya kwa muganga.

Bukeye kuwa mbere taliki 2/6/2014 Akarere kahise gafunga imiryango y’iyo Motel ariko ntikandika k’urupapuro ruyifunga ko ari amarozi ahubwo kandikaho ko ari ibibazo by’isuku nkeya basanze muri iyo Motel.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Alexandre Mvuyekure akaba yatangarije Umuryango ko koko bakinze iriya Motel kubera ko n’ubwo habaye kiriya kibazo (cy’abakozi bayo bikekwa ko baroze Gen Ruvusha n’abo bari kumwe) n’isuku yaho ngo bayikemanga.

Yagize ati :” Ibintu by’uburozi kubyemeza ntabwo byoroshye, byemezwa na muganga(…) ari isuku nayo turayikemanga, ari n’ibyo(amarozi) turacyabikurikirana. Tunakeka ko ari umwanda, umuntu namara kubimenya neza tuzabitangaza“.

Ubwo twageraga kuri Motel Ubwuzu kuwa gatanu taliki 6/6/2014 twasanze nyiri iyo Motel adahari kuko abo twahasanze batubwiye ko we afunze, umukobwa we wari ushinzwe kwakira amafaranga ndetse n’abakozi batatu bakora mu gikoni.

Amakuru atugeraho kandi akaba avuga ko umwe mu bafunze wagize uruhare mu kotsa inkoko bikekwa ko yari iroze yaba afitanye isano ya hafi na FDRL. Akaba ari mu banyarwanda baje bavuye muri FDRL naho se umubyara we akaba akiri muri FDRL mu mashyamba ya Kongo.

Kuva mu mezi atatu ashize inzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru zataye muri yombi abantu banyuranye bakekwaho gukorana na FDRL bikoma mu nkokora cyane uyu mutwe gusa nta rwego na rumwe rwa Leta ruratangaza ko yaba ari FDRL yari inyuma y’iki gikorwa cyo kuroga Generali n’abo bari kumwe, na FDRL ntirabyigamba ko ariyo yaba ibiri inyuma.

ubwuzu_2-42e43.jpg

Icyemezo gifunga Motel baririyemo

Ubwo twageraga kuri station ya Polisi ya Gicumbi ku wa gatanu ushize, twifuje kumenya icyo iperereza ryaba rimaze kugeraho ariko ukuriye Polisi mu Karere adutangariza ko ntacyo yabivugaho gusa ko dosiye bayishyikirirje Parike.

Yagize ati :” mwajya kuri parike bakabaha amakuru, kuko n’ubwo abafungwa tubafite hano ni aba parike”.

Gen Ruvusha n’abo bari kumwe, amakuru dufite akaba ari uko nyuma yo kuvurirwa mu bitaro bya Byumba, bakajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikali I Kanombe, kuwa gatatu taliki 4/6/2014 baba baroherejwe muri Kenya ngo inzobere zibavanemo uburozi bariye.

ubwuzu-8c76b.jpg

Imiryango ya Motel yamaze kwegekwaho

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi akaba yatangarije Umuryango ko Gitifu w’Akarere ameze neza. Ubwo twageragezaga kuvugana n’uyu Gitifu w’Akarere, nta bintu byinshi yabashije kudutangariza kuko ngo barimo bamuvura . Yagize ati :” buretse barimo barantera inshinge”.

Inkuru dukesha mugenzi wacu wo ku Muryango Ltd

Previous Post

MU MAFOTO Irebere iterambere ry’UMUJYI WA KIGALI muri uyu mwaka ushize, byatwaye akayabo akayabo ka Miliyari hafi 27!

Next Post

Impanuka zongeye kwigaragaza cyane muri Week End irangiye, Polisi irongera kwibutsa abashoferi kwitonda!

Next Post

Impanuka zongeye kwigaragaza cyane muri Week End irangiye, Polisi irongera kwibutsa abashoferi kwitonda!

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

RECOMMENDED NEWS

Radiant

7 years ago

Kenya: Perezida Kenyatta yasabwe kugabanya umubare w’abagomba kmuherekeza muri Amerika.

7 years ago

Jimmy Savile ,umugabo wasambanyaga imirambo n’abarwayi

7 years ago

Kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye

7 years ago

FOLLOW US

  • 81 Followers
  • 45.8k Followers

BROWSE BY CATEGORIES

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

POPULAR NEWS

  • Nyuma y’imyaka 64, mu Rwanda hongeye kuvumburwa ubwoko bw’ikinyabuzima cyari cyarazimiye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Mashami ashobora kuba yarasinyanye abasezerano na FERWAFA atazi icyo avuga.

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Yiyahuye amaze kumenya ko yaryamanye n’uwo bahuje amaraso

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Demba Ba yavunitse imvune yateye ubwoba abakunzi ba ruhago ku Isi nzima

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Minisitiri w’Intebe MUREKEZI Anastase amaze kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko Gahunda ya Guverinoma nshya!

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
Makuruki

Tubagezaho amakuru asesenguye

Follow us on social media:

Recent News

  • Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari
  • Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone
  • DR.Congo: Thambwe Mwamba akekwaho kunyereza miliyoni $7

Category

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

Recent News

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

February 4, 2021
Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

February 3, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Home

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In