Ejo kuwa mbere, tariki ya 30 Kamena 2014, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uburyo ingabo zahoze ari iza RPF/Inkotanyi yayoboye, zitangiye kubohora Igihugu n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugira mu kubungabunga umutekano no mu bikorwa binyuranye by’iterambere ry’Igihugu, yifuriza kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Ingabo z’u Rwanda n’Abanyarwanda bose kuzagira umunsi mwiza wo kwibohora barushaho kwiteza imbere, biyubakira Igihugu.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 09/06/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rubohowe igeze.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’isosiyete nshya izakurikirana iyubaka ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera “New Bugesera International Airport Project Company”.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imirima y’icyayi ya Rutsiro yari umutungo wa Leta igurishwa isosiyete Rwanda Mountain Tea Ltd.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ubutaka buri ku buso bungana na hegitari 240 bwari ubw’Akagera Game Lodge bwegurirwa Pariki y’Igihugu y’Akagera kugira ngo burusheho kubyazwa umusaruro.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amahame ngenderwaho y’abakozi ba Leta bashinzwe gutanga inama mu byerekeye amategeko.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano avuguruye y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 13 Kamena 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni eshanu n’ibihumbi magana inani z’amadetesi (5.800.000 DTS ) agenewe umushinga wa kabiri wo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero;
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ya Kyoto avuguruye, ashamikiye ku masezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yerekeranye n’imihindagurikire y’ikirere, yashyiriweho umukono i Doha kuwa 8 Ukuboza 2012.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano;
Iteka rya Perezida rigena imitunganyirize n’inshingano by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano;
Iteka rya Perezida rigena uburyo ububasha bw’ubugenzacyaha bushyirwa mu bikorwa n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano;
Iteka rya Perezida rigena ibintu bigirirwa ibanga bijyanye n’iperereza n’umutekano w’Igihugu.
9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
– Muri Perezidansi
Bwana KAYUMBA Isaac: Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
– Mu Bunyamabanga bw’Igihugu bwo kongera ubushobozi
Bwana MFITUNDINDA Amos: Impuguke ishinzwe abakozi no guteza imbere ubumenyingiro.
Madamu INGABIRE Stella:Impuguke ishinzwe abakozi no guteza imbere ubumenyingiro.
Bwana KIBIBI Fred: Impuguke ishinzwe gusuzuma ahakenewe kongerwa ubushobozi n’igenamigambi.
Bwana NKUSI GASHUMBA Paul:Impuguke ishinzwe guteza imbere ubushobozi bw’ibigo.
Bwana MURASIRA Gerard:Impuguke ishinzwe ikurikirana n’isuzumabikorwa.
Bwana MUNEZA Nicholas: Impuguke ishinzwe urwego rw’imibereho myiza y’abaturage.
10. Mu bindi:
a) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MIFOTRA ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) n’Ishuri ryo muri Koreya ryigisha ibijyanye n’Ubutegetsi (KIPA) yateguye amahugurwa agenewe abayobozi kuva tariki ya 21 kugeza kuya 25 Nyakanga 2014.
Insanganyamatsiko y’aya mahugurwa ni “Kongera umusaruro utangwa n’inzego za Leta mu Rwanda”. Intego nkuru y’aya mahugurwa ni ugushyiraho uburyo bwafasha abayobozi bo mu nzego za Leta mu Rwanda kunoza imikorere y’inzego za Leta.
b) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 12 Nyakanga 2014, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative. Insanganyamatsiko y’uwo munsi ni ” Koperative zigeza iterambere rirambye kuri bose “. Ku rwego rw’isi uyu munsi uzizihizwa ku itariki ya 5 Nyakanga 2014. Mu bikorwa biteganyijwe gukorwa harimo ubukangurambaga bujyanye n’insanganyamatsiko no guhemba amakoperative yabaye indashyikirwa ku rwego rw’Intara/Umujyi wa Kigali no ku rwego rw’Igihugu.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na
Stella Ford MUGABO
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri