Kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Nyakanga ahagana saa kumi n’ imwe, i Gikondo ahazwi nko muri parc industrielle hagaragaye inkongi y’ umuriro, iyi nkongi ikaba yagaragaye ahari uruganda rusya ibigori inyuma y’ ahakorera ikigo cy’ igihugu gishinzwe isuku n’ isukura (Ewsa).
Aha hakaba hari inganda zigera muri enye bigaragara ko zishaje, ururimo gushya rukaba ari urwitwa AKIWACU
Polisi ikaba ihageze itangiye kuzimya umuriro.
Tukaba tutaramenya igiteye iyi nkongi.
Police yatangiye kureba ko yazimya umuriro
Imwe mu modoka za Polisi y’ igihugu zishinzwe kuzimya umuriro
Kugeza ubu ntiharatangazwa icyateye iyi nkongi y’umuriro, ariko hari amakuru avuga ko byatewe n’ubushyuhe bukabije.
Turacyakomeza kubakurikiranira iyi nkuru