Kuva tariki ya 19 kugeza 24/Mata 2014, u Rwanda rurakira Inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD) inama izwi ku izina rya ABD Meeting, ikazabera ahari gutungwanywa iruhande rwa SERENA Hotel, ahahoze hitwa Camp Kigali, ubu hiswe ABD Meeting Village.
Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ari na wo uzakira abo bashyitsi, Bwana Fidele NDAYISABA, yavuze ko iyi nama abashyitsi bazitabira iyi nama ubwabo ni 2500 kongeraho abayobozi bo mu gihugu imbere bagera kuri 400.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele NDAYISABA
Iyi nama kandi izitabirwa kandi n’abayobozi bo ku rwego rw’ikirenga, harimo n’abakuru b’ibihugu barenga 10 n’abigeze kuba abayobozi bigeze kuba abakuru b’ibihugu na za Gouvernement, abaminisitiri b’Imari b’Afrika bose, b Gouverneri bose ba Banki Nkuru z’ Afrika n’abandi batumirwa bihariye b’ibigo by’Ishoramari ku isi bikorana na Banki nyafurika itsura amajyambere.
Mayor NDAYISABA yakomeje atangaza ko igihugu cyakiriye iyi nama kiba gifite ibyo gishimwa byinshi, ni muri urwo rwego u Rwanda rwahatanye n’ibihugu byinshi by’Afrika, birangira gitsindiye kwandikira iyi nama.
Ese iyi nama ni iki isobanuye ku Rwanda cyangwa abanyakigali by’umwihariko?
Iyi nama ngo ni inama ifitiye igihugu akamaro kanini. Mayor Fidele NDAYISABA atangaza ko iyi nama ari inama igendana n’amafranga kuko ari inama ya Bank atari inama ya ONG, ati “ iyo wayitwayemo neza ikurikirana n’ibindi byiza byiza kandi turanabishaka.”
Akandi kamaro k’iyi nama mu birebana n’ubucuruzi ni uko abanyamujyi bazabyungukiramo\kuko abazayitabira bazaba bahaha bacumbitse, barya, bakeneye imodoka zo kugenderamo, ni umwanya mwiza ku banyakigali bakora business, kugira ngo bacuruze kandi bamenyekanishe isura nziza ya Kigali n’u Rwanda muri rusange.
Umujyi wa Kigali mu myiteguro yo kwakira abashyitsi.
Kugeza uyu munsi, imyiteguro irarimbanije aho inama izabera, ariko ikiraje ishinga Umujyi wa Kigali ni ugutegura amacumbi azacumbira aba bashyitsi, dore ko ari ubwa mbere u Rwanda rugiye kwakira inama nk’iyi ifite abashyitsi benshi
Leta y’u Rwanda yamaze gufata (booking) amahoteli umunani azacumbikira abayobozi bo ku rwego rw’ikirenga. Ayo mahoteri harimo SERENA Hotel, Hotel Des Milles Collines, Gorillas Hotel, Karisimbi, Legas Hotel, Galaxy Hotel, Lemigo Hotel.
Abandi bashyitsi bazacumbikirwa mu mahotel yandi yose ndetse na za Lodge nkuko Mayor Ndayisaba abitangaza “..twabaze ibyumba bishobora kwakira abashyitsi mu mujyi wa Kigali kugeza ku ma lodges, twarabaze dusanga dufite ibyumba 2,800 tubariyemo na lodges, mu gihe abashyitsi bamaze kwiyandikisha ari 2600 kandi na nubu abantu barakiyandikisha.” Hazifashishwa kandi amazu y’abantu ku giti cyabo azifashishwa mu gukodesha, azakodesherezwa n’ibigo bikorera ino aha bizaba bifite abashyitsi bo ku rwego rwa Afrika muri iyi nama, bityo aba bakaba batari mu mubare w’abateganyirijwe amacumbi mu mahoteri.
Mayor NDAYISABA asanga hakenewe gushyiramo imbaraga nyinshi n’ubufatanye n’abatuye Umujyi wa Kigali kugira ngo abashyitsi igihugu kizakira bazatahane akanyamuneza, ati “Turasaba abo dushinzwe gukora mu ndiba y’urugwiro, kugira ngo twakira abashyitsi bacu neza, iyo wakira umushyitsi w’imena nk’uyu uritegura ukanategura.”
Tubibutse ko aba bashyitsi bazitabira iyi nama, baje nyuma y’ukwezi kumwe n’igice u Rwanda rwakiriye abandi basaga bari bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya 20.
Inkuru ya U Lambert