Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa mbere 09 Kamena 2014, yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira ku mwanya wa Perezida w’urukiko rwa Gisirikare Jenerali KAGAME Andrew.
Uyu General Kagame Andrew akaba agizwe Perezida w’Urukiko rukuru rwa Gisirikare, yari umwe mu basirikare bari bayoboye ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, kuva muri Kamena 2012 kugeza tariki ya 21 Gashyantare 2013.
Perezida w’Urukiko rukuru rwa Gisirikare akaba ashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.