Ubwo hashyirwaga hanze ubushakashatsi bwakozwe na Sena y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu 30 Gicurasi 2014 mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, hagaragajwe ko Nyakubahwa Paul Kagame ari we ufitiwe icyizere kiri hejuru n’abaturage dore ko kiri ku gipimo cya 98,7%, mu gihe ishyaka akomokamo rya RPF rifitiwe icyizere cya 86,7%.
Muri ubu bushakashatsi bwerekanye ko urundi rwego rufitiwe icyizere ari urwego rw’Ingabo z’igihugu 96%, mu gihe amashyaka ya politiki afitiwe icyizere cya 61%. Icyizere abaturage bafitiye inzego z’ubuyobozi ugenda uva hejuru umanuka hasi kuko bigera ku rwego rw’Uterere icyizere kiri ku gipimo cya 84% na ku rwego rw’Umurenge, icyizere abaturage bazibonamo mu kubakemurira ibibazo kiri ku gipimo cya 78- 79%.
Nkuko Senateri Tito Rutaremara yavuze asanga kuba Perezida wa Repubulika ari we ufitiwe icyizere cyinshi n’abaturage ari uko usanga impinduka nyinshi ziri mu gihugu ari we zagiye ziturukaho. Ati “n’ubwo ibintu byinshi byahindutse muri iki gihugu ni we byagiye biturukaho, ni yo byaba ari Guverinoma yabikoze biba byategerejwe na Perezida wa Repubulika”.
Ukurikije n’uburyo abaturage bibonamo Perezida Kagame nk’umuntu ubasha kubumva no kubakemurira ibibazo, nta we byatungura cyangwa ngo bitangaze kuba yaba afitiwe ikizere cya 98,7%, dore bagiye banabimugaragariza mu matora inshuro ebyiri, aho yagiye atsindira ku majwi ari heju ya 90%.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abasenateri ryari riyobowe na Senateri Jean Damascene Bizimana, hakaba harabajijwe abantu 3837 batuye mu midugudu 8 muri buri Karere k’u Rwanda, bukaba bwaratwaye amafaranga angana na Miliyoni 250 mu gihe cy’imyaka ibiri.