Uwigeze kuba umugaba w’Ingabo z’u Rwanda nyuma akaza guhunga igihugu, Kayumba yatangarije Radiyo mpuzamahanga y’ Abafaransa (RFi) ko afite amakuru y’ uruhare rwa Perezida w’ u Rwanda mu guhanura indege y’uwari Perezida w’u Rwanda ndetse ko yiteguye kubibwira umucamanza w’ umufaransa ufite iyi dosiye.
Nyamara ibi Kayumba Nyamwasa arabitangaza mu gihe u Rwanda na rwo rwashyizeho Komisiyo yakoze ubucukumbuzi ikaza kwemeza ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ intagondwa z’ abahutu zashakaga imbarutso yo kurangiza umugambi wa Jenoside bateguye igihe kinini. Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na Jeune Afrique yabajijwe ku byo Kayumba avuga ko yaba azi uwahanuye indege ya Habyarimana abasubiza ko bakwiye kubimubaza we ubivuga.
Kayumba Nyamwasa ngo yiteguye gutanga ibimenyetso
Mu kwezi kwa gatatu 2012, umucamanza w’ umufaransa Marc Trévidic yari yashyizeho itsinda ryagombaga guhata ibibazo Kayumba uri mu buhungiro ariko kugeza magingo aya ntibirashoboka kuko basa n’ ababanje gutereganywa n’ abategetsi banyuranye ba Afurika y’ Epfo.
Uyu mucamanza kandi yanigeze gusaba ko Kayumba Nyamwasa yakoherezwa mu Bufaransa ariko na byo bikaba bitarashobotse. Ngo uyu mugabo ntazareka gukurikiranwa keretse igihe azaba yamaze kubazwa ku ihanurwa ry’ indege y’ uwahoze ari perezida w’ u Rwanda.
Leta yahaye ubuhungiro Kayumba Nyamwasa yo yanze kugira icyo itangaza ku bivugwa n’ u Bufaransa. Umuvugizi wa Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ya Afurika y’ Epfo, Clayson Monyela yanze kugira icyo atangaza kuri ibi, aho yavuze ko byabazwa Minisiteri y’ ubutabera. Ubwo Minisitiri w’ ubutabera w’ u Bufaransa, Christiane Taubira yaherekezaga Perezida Hollande mu ruzinduko muri Afurika y’ Epfo, yabonanye na mugenzi we w’ ubutabera ; ariko na bwo inzego zihagarariye u Bufaransa zarinumiye zanga kugira icyo zitangaza umwaka urarenga.
Ku rundi ruhande nkuko tubikesha imirasire, Me Philippe Meilhac uburanira umuryango wa Habyarimana avuga ko Kayumba ari umuntu wavugisha ukuri ko ari iby’ igiciro kumwumva. Kayumba avuga ko afite amakuru yagaragaza uruhare rwa perezida w’ u Rwanda mu ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana.
Aya makuru akimenyekana yateye gushidikanya ku ruhande rwa sosiyete sivile no kwibaza impamvu Jenerali Kayumba yategereje imyaka 20 ngo abone gushinja perezida Kagame, dore ko ubu Kayumba ari umwe mu bakomeye barwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda. Ikibazo cy’ ihanurwa ry’indege ya Habyarimana cyazanye agatotsi mu mubano w’ u Rwanda n’ u Bufaransa kuva mu mwaka wa 2006-2009, nyuma usa n’ ugarutse ku butegetsi bwa Sarkozy wongera gutokorwa ubwo Perezida Kagame yagarukaga ku ruhare rw’ iki gihugu muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, u Bufaransa bugasa n’ ubwivumbuye.
Ese kuki Kayumba ahisemo gutanga ubuhamya nyuma y’imyaka 20 ?
Kayumba wakatiwe n’Inkiko zo mu Rwanda kubera ibikorwa byo gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu, kuri ubu akaba anashinjwa gutera ibisasu mu gihugu imbere no kwifatanya n’imitwe irwanya Leta nka FDLR na FDU Inkingi, umuntu yakwibaza impamvu yifuza gutanga ubuhamya nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye , mu gihe nyamara nawe mbere y’uko ahunga igihugu yari ku rutonde rw’abashikishwa n’umucamaza w’umufaransa ku ruhare yaba yaragize mu ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda.
Ibi bikaba bikomeje kwibazwa uburyo Kayumba akomeje kwifatanya n’abarwanya Leta y’u Rwanda banahungabanya umudendezo w’igihugu, bikaba bigeze naho ahisemo gutanga ubuhamya bw’ibyo yahakanaga yashinjwaga mbere.