Minisitiri w’intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi ku munota wa nyuma yatangaje ko atakitabye Inteko rusange Umutwe w’abadepite kubera gahunda zihutirwa zasabwe n’inzego nkuru z’igihugu, ibyo bikaba bitakiriwe neza na bamwe mu badepite bavugaga ko bibaye ubugira kabiri, bigaragara nko kudaha agaciro umurimo bakora.
Minisitiri w’intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi
Minisitiri Habumuremyi yari yitezwe mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’abadepite kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga , aho yagombaga kubazwa no gutanga ibisobanuromu magambo ku kibazo cyo kwimura bamwe mu baturage ku mpamvu z’inyungu rusange. Minisitiri w’Intebe akaba yamenyesheje abadepite ko ataraboneka abinyujije mu ibaruwa yavugaga ko hari izindi mpamvu zihutirwa agiyemo, abisabwe n’inzego nkuru z’igihugu.
Bakimara gusomerwa iyo baruwa, bamwe mu badepite bagaragaje kutishimira izo mpamvu bavuga ko bisa no kudaha agaciro umurimo abadepite bakora. Depite Mukamurangwa yagize ati: “Uru ni urwego rufite amategeko arugenga kandi asobanutse. Nibyo yatwandikiye ariko bajye bamenya ko Inteko ifite inshingano zayo kandi zigomba kubahirizwa.”
Nubwo hari abavugaga ko kutitabira kwa Minisitiri w’intebe kwatewe n’impanuka yabaye muri Gatsibo igahitana abantu 16, Depite Karemera we yavuze ko ibyo bitavuze ko igihugu kiri mu kaga ku buryo Minisitiri yahita asubika kwitaba Inteko. Akaba yavuze ko ubundi iyo Minisitiri yatumiwe n’inteko ntaboneke, ngo abimenyesha Perezida w’inteko mbere y’umunsi wagenwe.
Iyi ikaba ibaye incuro ya kabiri Minisitiri Pierre Damien Habumuremyi ataboneka mu Nteko kuri iki kibazo cy’abantu bimurwa ari nabyo bisa n’ibyababaje bamwe mu badepite dore ko uyu munsi ariwe wari warawihitiyemo. Icyakora hari abandi bavuze ko impamvu ze zishobora kuba zifite agaciro, nka Depite Kaboneka Francis wavuze ko ntacyo ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwakora kidafitiye inyungu abanyarwanda. Abandi bavuze ko no kuba yabamenyesheje akerewe bigaragaza uburyo ibyo agiyemo byihutirwa.
Nubwo Minisitiri atatanze impamvu zirambuye ku cyamubujije kuza, abadepite barangije bemeje ko yazatumirwa ku wundi munsi uzemerezwa mu nteko rusange.
Nyuma y’Inama y’inteko rusange, abadepite basohotse baganira mu matsinda hagati yabo wabonaga ko hari abatari bumva neza impamvu Minisitiri w’intebe yatanze, bagaragaza ko Minisitiri Habumuremyi asa nk’utahaye uru rwego nyubahirizategeko agaciro.
Tubibutse ko kwitaba Inteko y’abadepite biri muri nshingano z’Inteko Ishinga Amategeko zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Ferdinand M.