Johnston Busingye Minisitiri w’ Ubutabera w’ u Rwanda, yagize icyo avuga ku nyandiko y’ ikinyamakuru “The Global and Mail” yemezaga ko Perezida Kagame ariwe nyirabayazana w’ iyicwa rya Col Patrick Karegeya.
Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye
Minisitiri Johnston Busingye mu kiganiro yagiranye na RFI yagize ati” Kuva nabaho iyi nkuru ndayigaye cyane (information bidon) kuko ntibyumvikana uburyo umuntu yabika inkuru y’ umuntu ugiye kugambanirwa akicwa ntayitangaze yamara kwicwa akabona kubitangaza”.
Minisitiri Busingye akaba yashakaga kugaruka ku byo Maj. Higiro watorotse igisirikare cy’ u Rwanda mu mwaka w’ i 2010 yise ubuhamya bw’ impamo n’ uruhare rwa Leta y’ u Rwanda mu guhiga abatavuga rumwe na yo.
Robert Higiro akaba yaragiranye ibiganiro n’ abanyamakuru babiri ba The Globe and Mail, ababwira ko iperereza ry’ u Rwanda ryamuhaye ubutumwa bwo kwica abatavuga rumwe na Leta bari mu buhungiro muri Afurika y’ Epfo barimo Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya wishwe taliki ya 31 Ukuboza umwaka ushize . Robert Higiro yakomeje atangariza abo banyamakuru ko afite n’ amajwi y’ ibiganiro bagiranye n’ umwe mu bayobozi bakuru b’ iperereza mu gihe bamuhaga ubwo butumwa.
Minisitiri Busingye akaba yibaza impamvu amakuru nk’ ayo atangwa mu binyamakuru aho kuyatwara mu butabera, bityo akaba ahamya ko ibyo nta kuri kubirimo.
Abayobozi b’ u Rwanda ntibahwemye kugaragariza amahanga ko nta ruhare na ruto bagize mu iyicwa rya Col Patrick Karegeya ko batanakwiye kuryozwa urupfu rw’ umuntu utaraguye ku butaka bwarwo.