Taliki ya 1 Gicurasi ni umunsi isi yose yizihiza umunsi w’ umurimo
Minisitiri w’ abakozi ba Leta n’ umurimo
Mu butumwa Minisitiri w’ umurimo Anastase Murekezi yatanze yibukije ko uyu munsi w’ umurimo wizihizwa mu bigo by’ imirimo ku nsanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti ” KORA WIGIRE”.
Minisitiri yakomeje yibutsa ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ahora akangurira abanyarwanda gukora cyane kuko aribwo buryo bwo kubaho kw’ abaturage bihesha agaciro.
Ubu butumwa bwa Minisitiri bunashimangira ko gahunda y’ igihugu y’ umurimo izafasha urubyiruko mu kugira ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’ umurimo, gutegura imishinga no kuyishyira mubikorwa.
Minisitiri kandi yasabye abakoresha kwakira urubyiruko mu kwimenyereza no kwitoza umurimo.