Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangiye kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Green Party
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Izuba rirashe, Umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza, avuga ko nta tegeko na rimwe rishobora kubazitira kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri 2017 n’ay’abadepite azaba muri 2018.
Biro polikiti ya Green Party igizwe n’abayobozi 52 barimo 9 bayobora ku rwego rw’igihugu, abakomiseri 13 n’abandi 30 barihagarariye muri buri karere.
Mu matora ya 2017, Frank Habineza avuga ko atariwe kamara ariko ko nawe abisabwe n’abarwanashyaka b’ishyaka yiteguye kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Ubuyobozi bw’iri shyaka buvuga ko butarwanya FPR-Inkotanyi ahubwo ko ari umutwe wa politiki urimo abantu bashobora kutabona ibintu kimwe na FPR-Inkotanyi.
Frank Habineza avuga ko muri iki gihe gishyira amatora ndetse no mu kwiyamamaza bazarangwa no guteza imbere umuco w’ibiganiro mpaka (debates) ku ngingo zikora ku buzima bw’abanyagihugu.
Mu Rwanda hari imitwe ya politiki 11 ariyo; FPR-Inkotanyi, PL, UPDR, PDI, PSD, PPC, PSR, PSP, PS Imberakuri iyobowe na Mukabunani Christine na Green Party (DGPR) kandi yose yemeye kwibumbira mu Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO).