Ni mu rubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi,ubwo rwasubukurwaga kuri uyu wa gatatu maze hakumvwa kwiregura kwa Ngabonziza Jean Marie Vianney ku birego by’ubushinjacyaha.Ku kirego cy’uko yakwirakwizaga ibihuha avuga ko mu Rwanda hari abantu baburara;bafungirwa amatungo ndetse bakamburwa n’imirima. Ngabonziza yemeje ko ibyo ari ukuri.
Ngabonziza Jean Marie Vianney(hagati)
Ibi Ngabonziza ngo abishingira ku makuru yahabwaga n’abanyarwanda bahuriraga muri Uganda, kuko bamubwiraga ko bari guhunga inzara iri mu Rwanda.Akaba anemeza ko nubu inzara igihari , ngo nubwo ataragera mu byaro ngo yirebere.Yagize ati:”Sindagera mu Cyaro ariko hari abantu baburara,Ndetse nubu turi mu rukiko, hari abantu bari guhunga.”
Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko izo nyigisho ari zo Ngabonziza yifashishaga akwirakwiza ibihuha mu baturage , ngo bayoboke umutwe wa RNC.Akaba yari ashinzwe ubukangurambaga bw’uwo mutwe mu gihugu cya Uganda,gusa ngo yanagiye muri FDRL kubabwira ko nta rwango babafitiye.
Lt Joel Mutabazi na 15 baregwa hamwe, bashinjwa ibyaha by’iterabwoba no kugirira nabi ubutegetsi buriho.Urubanza rukaba rurakomeza kuri uyu wa kane ,hakomeza kumvwa kuregwa no kwiregura kwa Ngabonziza Jean Marie Vianney.