Mu gihe abamotari bakomeje kwinubira abashyizwe umutekano mu makoperative yabo na Police ishinzwe umutekano mu muhanda ivuga ko ibahohotera mu gihe gihe bakuraho cyangwa bashyiraho abagenzi mu mihanda ya Kigali, Umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu asanga badakwiye kuba yabizira.
Abamotari bitabiriye inama ku bwinshi
Mu nama yahuje Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,ubuyobozi bwa polisi n’abatwara abagenzi kuri moto, abamotari bagaragaje ko bimwe mu bibazo bibangamiye ari uburyo abashyinzwe umutekano mu makoperative yabo babahohotera bitewe n’aho bahagaze bakuraho cyangwa bashyiraho abagenzi.
Kuri iki kibazo Umuyobozi wungirije wa Polisi DIGP Dan MUNYUZA asanga mu gihe umumotari ahagaze akuraho cyangwa ashyiraho umugenzi nta kibazo kirimo, “Guhagarara ukuraho cyangwa ugahagarara ushyiraho umugenzi nta kibazo gihari. Guhagarara aho wiboneye ukahagira stage (ukahatinda), ni byo bababuza” Dan Munyuza abwira abamotari.
DIGP, Dan MUNYUZA aganira n’abamotari
Kuri iki kibazo, Umuyobozi wa Traffic Police CP Georges RUMANZI yasobanuriye abamotari ko icyo babujijwe ari ugugarara ahantu igihe kinini bategereje abava mu maguriro, kwa muganga cyangwa ku mashuri bategereje ko abantu baza bakajya kuri moto, nawe ashimangira ko ko ntawe uzabahohotera mu gihe bazaba bakuraho cyangwa bashyiraho umugenzi.
CP RUMAZI G. Umuyobozi wa Traffic Police
Naho Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Comissioner Rogers Rutikanga asanga, iki babazo bababuza abamotari ari uguparika ahantu bakatinda bagakomeza bazenguruka, naho ubundi ngo nta cyo bitwaye guharara ukuraho cyangwa ushyiraho umugenzi.
ACP R. Rogers, Umuyobozi wa Police mu Mujyi wa Kigali
Hagiye gushyirwaho ibiro bishinzwe ibibazo by’amamotari byihariye
Mu bindi, Umuyobozi wungirije wa Polisi, DIGP Munyuza yasabye ubuyobozi bwa Traffic Police, gushyiraho ibiro bya Polisi byihariye bishinzwe ibibazo by’abamotari gusa mu rwego rwo kubaha serivise zibakemurira ibibazo vuba . “Nagira ngo nsabe nako ni amabwiriza, ubuyobozi bwa Traffic habe ibiro bya polisi birebana n’ibibazo by’abamotari byihariye” Dan Munyuza.
Ibi byakiriwe neza n’abamotari, ndetse n’Umuyobozi wa Traffic Police CP Georges RUMANZI, ahita yemera ko ibi biro bigiye guhita bishyirwaho.
Abamotari bagaragaje kunyurwa no kwishimira ibiganiro bagiranye n’Ubuyobozi ndetse bemera ko bagiye gufatanya na Polisi kugaragaza bagenzi babo cyangwa abiyitirira umwuga wabo, batitarwara neza.
Inkuru ya u Lambert
photo: FURAHA Ambroise